sangiza abandi

Abasirikare n’abapolisi 30 batangiye imyitozo ya EASF i Gako

sangiza abandi

Abasirikare, abapolisi n’abasivili 30 baturutse mu bihugu bigize Urwego rw’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ziteguye gutabara (EASF) no mu bindi bigo by’abafatanyabikorwa, batangiye imyitozo igamije kunoza igenamigambi n’imicungire y’ibikoresho bikenerwa mu bikorwa bya gisirikare.

Iyi myitozo izwi nka Logistics Map Exercise (MAPEX) 2026, yatangiye kuri uyu wa 19 Ukwakira 2026, ibera mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, mu Karere ka Bugesera.

Igamije kongerera abayitabiriye ubumenyi n’ubushobozi mu gucunga ibikoresho, gukurikirana itangwa ryabyo no kunoza imicungire y’ibikenerwa mu gihe cy’ibikorwa bya gisirikare.

Iyi myitozo izamara ibyumweru bibiri, ikazafasha abayitabiriye kongera ubushobozi mu gutegura ingabo, kuzohereza aho zikenewe no kuzigezaho ibikoresho n’ibindi bikenerwa kugira ngo zibashe gusohoza neza inshingano zazo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, gutanga ubufasha bw’ubutabazi no guhangana n’ingaruka z’ibiza.

Ubwo yafunguraga iyi myitozo ku mugaragaro, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen. MK MUBARAKH, yashimangiye ko imicungire inoze y’ibikoresho n’ibikenerwa mu bikorwa bya gisirikare ari ingenzi kugira ngo ibikorwa bigende neza kandi bigere ku ntego zabyo.

Yagize ati: “Ibikoresho ni inkingi y’ingenzi kandi ifite agaciro gakomeye mu gutuma ibikorwa bya gisirikare bigenda neza. Intsinzi y’igikorwa icyo ari cyo cyose ntishingira gusa ku igenamigambi ryiza, ku bakozi bashoboye no ku mikorere inoze y’ubuyobozi, ahubwo inashingira ku kuba ubwikorezi, ibikoresho, ibikenerwa, ubufasha mu by’ubuvuzi n’ibindi bikoresho by’ingenzi biboneka ku gihe kugira ngo ingabo zoherezwe aho zikenewe kandi zikomeze kubaho neza aho zikorera ubutumwa.”

Gen. MUBARAKH yashishikarije abitabiriye iyi myitozo kugira uruhare rugaragara mu bikorwa byayo, gusangira ubunararibonye no gukorera hamwe mu gushaka ibisubizo bifatika kandi bishobora gushyirwa mu bikorwa.

Yongeyeho ko u Rwanda rukomeje kwiyemeza guteza imbere ubufatanye mu karere no gushyigikira imbaraga zihuriweho mu kubungabunga amahoro n’umutekano.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ziteguye gutabara (EASF), Brig. Gen. Ronald Rwivanga, yavuze ko iyi myitozo igamije gusuzuma icyuho kiri mu bushobozi, kureba uburyo butandukanye bwo kohereza ingabo aho zikenewe, kongera ubushobozi bwo gukorera hamwe no gusuzuma niba EASF ishobora guhuza ibikorwa byayo bisanzwe, ikabibyazamo ibisubizo bifatika, bitangwa ku gihe kandi birambye.

Brig. Gen. Rwivanga yashimangiye ko kuba ingabo ziteguye neza bitagaragarira gusa mu kuba ziri ahantu hamwe, ahubwo bigaragarira mu bushobozi bwo koherezwa aho zikenewe ku gihe, ziherekejwe n’ibikoresho n’ubushobozi bukenewe.

Yasobanuye ko ingabo ziba ziteguye by’ukuri iyo zishobora kugera aho zoherejwe, zikihaza, zigakomeza ibikorwa byazo aho zikorera kandi zigasohoza neza ubutumwa zahawe.

Abitabiriye iyi myitozo baturuka mu bihugu icyenda bigize EASF, ari byo u Burundi, Ibirwa bya Comores, Djibouti, Ethiopia, Kenya, u Rwanda, Somalia, Sudani na Uganda. Harimo kandi abahagarariye ibindi bigo by’abafatanyabikorwa.

Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen. MK Mubarakh Muganga, yashimangiye ko imicungire inoze y’ibikoresho n’ibikenerwa mu bikorwa bya gisirikare ari ingenzi
Umuyobozi wa EASF, Brig. Gen. Ronald Rwivanga, yavuze ko iyi myitozo igamije guhuza ibikorwa bya EASF ikabibyazamo ibisubizo bifatika, bitangwa ku gihe kandi birambye
Abasirikare n’abapolisi 30 batangiye imyitozo ya EASF i Gako

Photos:

[fluentform id="3"]