sangiza abandi

U Rwanda na Nigeria byiyemeje kwagura ubufatanye mu bya gisirikare

sangiza abandi

Umugaba w’Ingabo za Nigeria zirwanira ku Butaka, Lieutenant General Waidi Shaibu, uyu munsi yasuye Icyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF) i Kigali, mu rwego rw’uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itanu ari kugirira mu Rwanda kuva ku wa 18 kugeza ku wa 23 Ukwakira 2026.

Lt Gen Waidi Shaibu yabanje kugirana ibiganiro n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK Mubaraka Muganga, nyuma yaho agirana ibiganiro n’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi.

Ibiganiro bagiranye byibanze ku gushimangira ubufatanye busanzwe hagati y’Ingabo za Nigeria n’iz’u Rwanda. Intumwa z’ibihugu byombi zaganiriye kandi ku ngingo ijyanye n’ingabo n’umutekano ku nyungu z’impande zombi.

Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’uruzinduko, Lt Gen Waidi Shaibu yavuze ko by’umwihariko uru ruzinduko rugamije kurushaho gushimangira ubufatanye busanzwe hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.

Yagize ati: “Nk’umusaruro w’ibiganiro by’uyu munsi, twiyemeje kurushaho gushimangira ingamba z’ingenzi zo gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye atandukanye asanzwe hagati y’ibihugu byombi mu bijyanye n’amahugurwa, guhererekanya abarimu ndetse n’impuguke mu bijyanye n’ibikoresho bya gisirikare.”

Umugaba w’Ingabo za Nigeria zirwanira ku Butaka n’itsinda ayoboye kandi basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Itsinda kandi ryasuye Ingoro y’amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside.

Uru ruzinduko rushimangira umubano n’imikoranire bikomeje hagati y’u Rwanda na Nigeria mu guteza imbere umubano mu bya gisirikare no gushimangira ubufatanye mu nzego zifitiye inyungu ibihugu byombi.

Lt Gen Waidi Shaibu yagiranye ibiganiro n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK Mubarakakh Muganga

Photos:

[fluentform id="3"]