Kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Ukwakira 2026, Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda (AERG), wujuje imyaka 30 umaze uvutse, kuko watangijwe ku itariki nk’iyi mu 1996.
Uyu muryango washinzwe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hagamijwe gusigasira ubudaheranwa bw’abanyarwanda no komora ibikomere basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.
AERG yashinzwe n’abari abanyeshuri 12 barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR), i Butare mu Karere ka Huye, ifite intego z’ibanze zirimo Kwibuka, Kwirinda, Kubaho neza ndetse no kurerana.
Kuva uwo munsi AERG ishingwa, abanyamuryango bayo batangiye komorana ibikomere, bafatanya mu masomo bigaga, abari bafite ibikomere ku mubiri no mu marangamutima bashakirwa inkunga.
Ukuvuka kwayo kwaje gutanga umusaruro biba ngombwa ko igera muri Kaminuza zose zo mu Rwanda, amashuri makuru n’ayisumbuye yari akikije Kaminuza y’u Rwanda i Butare, Save, Nyanza, Byimana, Kigali n’ahandi.
Bidatinze AERG yagejejwe no mu yandi mashuri makuru yari akivuka nka KIST, ISAE, KIE na ULK. Mu gihe gito cyane AERG yakwiriye mu mashuri makuru n’ayisumbuye hafi ya yose yo mu Rwanda.
Abayishinze, baje gusoza amasomo yabo ariko basanga ari byiza kugumana, maze bashinga Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG-AHEZA) mu 2003, kubera ko bari bagifite ingaruka n’ibikomere Jenoside yabasigiye.
Ibi kandi babikoze kuko barumuna babo bacyiga bari muri AERG bari bakibakeneye ngo bakomeze kubafasha, babasura ku mashuri aho bigaga, bakemura ibibazo byabo, banasura kandi bahumuriza abarokotse Jenoside hirya no hino mu gihugu, no kubafasha mu byo bakeneye harimo kubasanira inzu.
Bagiraga kandi uruhare mu gushakisha no gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bakomeje kugenda baguka, ndetse mu 2017 bari bageze ku banyamaryango ba EARG basaga ibihumbi 43, bakomeza no kugenda biyongera aho kugeza ubu hafi y’amashuri yose mu gihugu afite umuryango AERG.
Mu mpera za 2024, iyi miryango yombi (AERG na GAERG-AHEZA) yihuje na IBUKA, umuryango nyarwanda utegamiye kuri leta washinzwe ku wa 14 Ukuboza 1995, uhagarariye kandi ukanavuganira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Nyuma yo kwihuza, byahindutse umuryango mugari ukomeza kwitwa IBUKA, uyobowe na Dr. Philber Gakwenzire.










