sangiza abandi

DIGP Ujeneza yasabye abitabiriye amahugurwa ya EAPCCO kuyakoresha bakemura ibibazo by’abaturage

sangiza abandi

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi, DIGP Jeanne Chantal Ujeneza, yasabye abapolisi bitabiriye amahugurwa ya EAPCCO kuyakoresha baharanira ko abaturage banyurwa na serivisi bahabwa n’inzego z’umutekano.

Ibi yabigarutseho ku wa 19 Ukwakira, ubwo yafunguraga ku mugaragaro amahugurwa y’icyitegererezo y’abazahugura abandi(Training of Trainers –ToT) agamije guteza imbere imikorere y’amategeko ashingiye ku ihame ry’uburinganire.

Aya mahugurwa azamara iminsi itanu, yitabiriwe n’abapolisi n’abandi bakozi b’inzego zishinzwe kubahiriza amategeko baturutse mu bihugu 10 bigize Umuryango uhuza abayobozi bakuru ba Polisi bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO). 

Ibyo bihugu ni u Burundi, Comoros, Djibouti, Ethiopia, Kenya, Somalia, Sudani y’Epfo, Sudani, Uganda n’u Rwanda rwakiriye amahugurwa.

Amahugurwa agamije kwigisha no gusuzuma ikoreshwa ry’igitabo cy’amabwiriza agenga imikorere y’inzego zishinzwe kubahiriza amategeko ashingiye ku ihame ry’uburinganire n’igitabo cyifashishwa n’abahugura abandi.

Ibyo bitabo byateguwe mu mushinga wo gushyigikira buri ntambwe yatewe mu buringanire, ishyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge n’ibyaha (UNODC) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bagore (UN Women), ku nkunga n’ubufatanye bya Guverinoma y’u Budage.

DIGP Ujeneza yasabye abitabiriye aya mahugurwa ko ubumenyi n’ubushobozi bazungukiramo bazabijyana mu nzego bakorera, bakabisangiza bagenzi babo kandi bagaharanira ko ibyo bitabo bishyirwa muri gahunda z’amahugurwa y’inzego za Polisi zo mu bihugu byabo.

Yagize ati: “Amahugurwa yo guhugura abandi bisobanuye guhindura ubumenyi mufite ku giti cyanyu ubushobozi bw’inzego mukorera, binyuze mu kubaha ubumenyi, ubushobozi n’uburyo bwo guhugura bagenzi banyu mu bihugu byanyu ku buringanire, gutanga serivisi zita ku buringanire no kurengera uburenganzira n’agaciro bya buri muntu.”

Yongeyeho ko umusaruro w’iyi uzagaragarira ku buryo abaturage banyurwa na serivise bahabwa n’ubushobozi bw’abapolisi bwo kumenya, gukumira, gukurikirana no gutanga ubufasha bukwiye mu bibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi bibazo bifitanye isano n’uburinganire.

Umuyobozi Mukuru w’Ubunyamabanga bwa EAPCCO, akaba n’Umuyobozi w’Ibiro bya Interpol mu Karere ka Afurika y’Ibirasirazuba, Apollo S. Africa, yavuze ko aya mahugurwa y’icyitegererezo yari akenewe kugira ngo hasuzumwe ibyo bitabo mbere y’uko bikoreshwa mu buryo bwagutse mu bihugu bigize uyu muryango.

Yagize ati: “Twabonye ko igitabo cy’amabwiriza cyonyine kidahagije, kuko byari ngombwa ko gisobanurirwa n’abandi bapolisi batagize uruhare mu kucyandika.” Yanasobanuye ko ari yo mpamvu hateguwe n’igitabo cy’imfashanyigisho kizifashishwa n’abahugura abandi.

Yasabye abitabiriye aya mahugurwa gutanga ibitekerezo by’ukuri ku buryo ibyo bitabo byakoreshwa hakurikijwe imiterere n’ibikenewe muri buri gihugu.

Abitabiriye amahugurwa ya EAPCCO basabwe kuyakoresha bakemura ibibazo by’abaturage no kunoza serivise babaha

Photos:

[fluentform id="3"]