sangiza abandi

Hatangiye gusuzumwa ubujurire bw’abasaba sitati y’ubuhunzi mu Rwanda

sangiza abandi

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 20 Ukwakira 2026, Inama y’Ubujurire ku mpunzi n’abasaba sitati y’ubuhunzi mu Rwanda yatangiye gusuzuma ubujurire bw’abataranyuzwe n’ibyemezo byafashwe ku busabe bwabo bwa sitati y’ubuhunzi.

Biteganyijwe ko mu cyumweru cya mbere cy’iburanisha, iyi Nama izasuzuma ubujurire burenga 20 bw’abasaba sitati y’ubuhunzi batanyuzwe n’ibyemezo by’inzego zibifitiye ububasha.

Iyi Nama isuzuma ubujurire bw’abataranyuzwe n’ibyemezo byafashwe ku busabe bwabo, kugira ngo bongere bahabwe amahirwe yo gusobanura impamvu batemera ibyemezo byafashwe ku bibazo byabo.

Itegeko No 042/2024 ryo ku wa 19 Mata 2024 rigenga impunzi n’abasaba sitati y’ubuhunzi mu Rwanda, riteganya ko umuntu ashobora guhabwa sitati y’ubuhunzi iyo afite impamvu zumvikana zo gutinya gutotezwa mu gihugu cye kubera imoamvu zirimo ubwoko, idini, ubwenegihugu, kuba ari mu itsinda runaka ry’abantu cyangwa ibitekerezo bya politiki.

Umuntu ashobora kandi guhabwa ubwo burenganzira iyo yahatiwe kuva mu gihugu cye kubera ibibazo bikomeye birimo intambara, ibikorwa by’urugomo cyangwa ibindi bibazo bihungabanya bikomeye umutekano rusange, hakurikijwe ibisabwa n’amategeko agenga impunzi.

Ubusabe bw’umuntu busuzumwa hashingiwe ku mpamvu yatumye ahunga, ibisobanuro atanga n’ibindi bimenyetso bifatika. Kuba umuntu yaravuye mu gihugu cye ntibihita bivuga ko ahabwa sitati y’ubuhunzi, kuko icyemezo gifatwa nyuma yo gusuzuma niba yujuje ibisabwa n’amategeko.

Abasaba sitati y’ubuhunzi batanyuzwe n’ibyemezo bafatiwe bashobora kujuririra urwego rubifitiye ububasha.

U Rwanda rumaze imyaka rwakira impunzi n’abandi bantu bakeneye uburinzi. Imibare yo ku wa 31 Nyakanga 2026 igaragaza ko rwari rucumbikiye abantu 139.683, barimo abavuye mu byabo ku gahato n’abandi bakeneye uburinzi.

Photos:

[fluentform id="3"]