Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Nyarwaya Innocent uzwi nka YAGO PON DAT, yasabye imbabazi Abanyarwanda ku mvugo n’imyitwarire yagiye agaragaza mu bihe bitandukanye, avuga ko yiyemeje guhinduka akazibukira amagambo adakwiye.
Mu ibaruwa ndende yashyize hanze ku wa Kabiri tariki 20 Ukwakira 2026, YAGO PON DAT yavuze ko yiyemeje gusubira mu murongo mwiza, asaba abantu bose ashobora kuba yarababaje kumubabarira no kumwakira nk’umwana wabo.
Yavuze ko kuva yatangira gukoresha umuyoboro we wa YouTube, yari agamije gukora ibiganiro biha ijambo buri wese, gufasha abafite impano kumenyekana no guteza imbere uruganda rw’imyidagaduro. Gusa yemeye ko hari aho yagiye atandukira, mu mvugo ze zagize ingaruka ku bantu batandukanye.
Yagize ati “Nsabye imbabazi neruye kandi niseguye ku Buyobozi Bukuru bw’Igihugu cyacu, abanyarwanda bose, abanyamakuru, abakoresha imbuga nkoranyambaga, abahanzi, na buri umwe wese wakomerejekwe n’imvvugo nakoresheje.”
Yemeye ko hari ikiganiro yigeze gukora akagishyira ku muyoboro we wa Youtube gifite umutwe ugira uti “Yago arake kwanalyza umuziki, Reta itunge itoroshi muri iyo miziki”, yakoze mo amakosa agakoresha imvugo “ese ayo mategeko yawe ni bw9ko ki?.. ni nka yayandi ya Gitera!”
Yagize ati “Ndicuza, ndigaya kuba byaravuzwe na njye. Iyi mvugo mbi ntikwiye yuje uguhubuka.”
Yongeyeho ko yiyemeje kwirinda umujinya, imvugo zitameshe n’amagambo ashobora guteza amakimbirane, ahubwo agashyira imbere ubumwe, ubwubahane n’ubufatanye.
Yago yatangaje mu gihe aheruka kugirana ikiganiro n’umunyamakuru wa B&B Kigali FM, Jado Castar, binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga, cyasohotse ku wa 18 Ukwakira 2026.
Muri icyo kiganiro, Jado Castar yasabye YAGO PON DAT kwihangana akagaruka mu Rwanda, amwizeza ko azamuha akazi kuri B&B Kigali FM, igitangazamakuru afitemo imigabane.
Castar yavuze ko yifuza kongera kubona YAGO PON DAT akora itangazamakuru nk’uko yabikoraga mbere, by’umwihariko mu myaka ya 2018 kugeza mu 2023, ubwo yakoraga ibiganiro byafashaga abantu batandukanye kumenyekana.
Yagize ati: “Mu by’ukuri mvuga ku giti cyanjye njyewe nka Jado, ndashaka kandi nkeneye ngo Yago wanjye agaruke. Ndashaka ya minsi ya kera ya Yago mu 2018-2023.”
Yakomeje avuga ko yifuza ko YAGO PON DAT agaruka mu gihugu cye, agasubirana n’umuryango we ndetse agakomeza ibikorwa bye by’itangazamakuru n’ubuhanzi.
Jado Castar yanamugiriye inama yo kwirinda imvugo zikoreshwa ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko zimwe muri zo zishobora gukomeretsa abandi no kwangiza izina rye.
YAGO PON DAT yahise yemera ubusabe bwe ku mugaragaro, agira ati: “Ubusabe bwemewe. Bwemewe, bwemewe.”
Mu mpera za 2024, YAGO PON DAT yatangaje ko yahungiye muri Uganda, asobanura ko atari uko yangaga u Rwanda, ahubwo ko yabitewe n’impungenge yari afite ku mutekano we.
Icyo gihe yavuze ko mu myaka ine yari ibanziriza ubwo butumwa, hari abantu bo mu ruganda rw’imyidagaduro yashinje gushaka kumwivugana.
Mu ibaruwa ye, YAGO PON DAT yavuze ko yifuza gukomeza guteza imbere uruganda rw’imyidagaduro, agakorana n’abahanzi, abanyamakuru, abakora ibijyanye n’amashusho n’abandi bafite aho bahuriye na rwo.
Yasabye Abanyarwanda gushyira imbere kubabarirana, kwirinda gusebanya no gukemura ibibazo mu buryo bwubaka, aho kwishora mu makimbirane.
Yongeyeho ko YAGO TV SHOW LTD izakomeza ibikorwa byo gushyigikira abafite impano no guteza imbere ubumwe n’ubufatanye mu ruganda rw’imyidagaduro.














