sangiza abandi

Ab’igitsina gore ni bo benshi: Mu Rwanda hari abashomeri ibihumbi 877

sangiza abandi

Ubushakashatsi ku bakora n’abashomeri mu Rwanda bwo mu gihembwe cya gatatu cya 2026, bugaragaza ko hari abantu barenga ibihumbi 877 bangana na 15,6% by’abari ku isoko ry’umurimo badafite akazi , mu gihe abafite akazi na bo bagabanutse bwa mbere kuva mu 2021.

Iyi mibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) igaragaza ko muri Kanama 2026, ubushomeri bwiyongereyeho 2,2% ugereranyije n’ukwezi nk’uko mu 2025, kuko bwari 13,4%.

Mu banyarwanda 8,808,239 bafite imyaka yo gukora, 5,630 ,632 bangana 63,9% bari ku isoko ry’umurimo mu gihe abandi 36,1% batari ku isoko ry’umurimo barimo abakora ubuhinzi bw’amaramuko, abageze mu zabukuru, abanyeshuri, n’abafite ubumuga.

Mu bari ku isoko ry’umurimo, abafite akazi ni 4,752,916 bangana na 54% mu gihe abandi 877, 716 bangana na 15% bo nta kazi bafite.

Imibare iheruka muri Gicurasi 2026, yagaragaza ko abadafite akazi bari ibihumbi 729 bangana na 13,4% ry’abari ku isoko ry’umurimo icyo gihe, bivuze ko muri Kanama ubu bushomeri bwari bumaze kwiyongeraho 2,2%.

Ubushomeri bwiganje cyane mu rubyiruko no mu bagore

Ubu bushomeri bwiganje cyane mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 16 na 30, aho rwihariye 18,8% mu gihe abarengeje iyo myaka ari 13.1%. Ab’igitsina gore badafite akazi ni 18,3% mu gihe abagabo ari 13,3%.

Urebye no mu bafite akazi, urubyiruko si rwo rwinshi. Urubyiruko rufite akazi ni 52,8% mu gihe abakuru ari 54,8%. Abagabo bafite akazi ni 63,3% mu gihe abagore ari 45,6%.

Abatuye mu Mujyi ni bo bafite akazi ku gimimo cyo hejuru, bangana na 61,6% mu gihe mu cyari abafite akazi ari 50,5%. Mu bashomeri ho, bwiganje mu cyaro kuko 16.0% nta kazi bafite mu gihe abo mu mujyi batagafite ari 14,8%.

Urwego rwa serivisi ni rwo rutanga imirimo myinshi.

Mu bafite akazi, abenshi ni abakora mu rwego rwa serivisi, hagakurikiraho ubuhinzi ndetse n’inganda.

Urwego rwa serivisi rwatanze akazi ku bantu 45,6% by’abafite akazi, mu gihe urw’inganda rwatanze akazi ku bantu 20,2%. Urwego rw’ibuhinzi rwo, rwahaye abantu 34,2% imirimo.

Muri rusange, kwiyongera k’ubushomeri byajyanye no kugabanuka kw’abafite akazi mu Rwanda. Mu gihembwe cya gatatu cya 2025, abafite akazi bari 57%. Ni ubwa mbere bagabanutse kuva mu 2021, kuko imyaka 5 yari ishize abafite akazi biyongera gusa.

Bageze kuri 54% muri Kanama 2026, mu gihe 2021 bari 41%, 2022 baba 46,4% bagera kuri 49% mu 2023 , 54,3% mu 2024 na 57% mu 2025.

Ubushomeri na  bwo, umwaka ushize wa 2025 bwari bwagabanutse bugera kuri 13,4% buvuye kuri 15,3% bwariho mu 2024.

Photos:

[fluentform id="3"]