sangiza abandi

Kuva ku businzi kugera ku ntsinzi: Ubuhamya Shimirwa yasangije Perezida Kagame

sangiza abandi

Mu kiganiro cyahurije hamwe urubyoruko rwo mu Rwanda rwaturutse hiray ni hino hamwe n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, bamusangije ibitekerezo binyuranye ndetse n’ubuhamya bwabo bujyanye n’urugendo rw’Iterambere.

Ni ikiganiro kizwi nka ‘Meet The President’ cyabereye muri BK Arena kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Ukwakira 2026.

Umwe mu rubyiruko witwa Shimirwa Palemo, yasangije Perezida Kagame na begenzi be, inzira yanyuzemo kuva ku kubatwa n’ibiyobyabwenge kugera ku guhatana muri gahunda ya Youth Connekt iteza imbere imishinga n’impano z’urubyiruko.

Shimirwa wo mu Murenge wa Rubaya mu Karere ka Gicumbi,  yavuze ko mbere yari umwana urerwa n’ababyeyi nk’abandi ariko ubuzima bwe bukaza guhinduka nyuma y’uko agiye mu ngeso mbi zirimo kunywa ibiyobyabwenge no gucuruza kanyanga ibizwi nko kuba umurembetsi.

Ati “ Nari umwana mwiza, ariko naje kubatenguha.”

Shimirwa yavuze ko yahinduye imyitwarire nyuma y’uko atangiye gukorana n’abarembetsi [amatsinda yambutsa inzoga zitemewe akazizana mu Rwanda azikuye mu bihugu by’abaturamyi] kugera aho nawe yatangiye kunanira ababyeyi ahitamo kujya kwibana.

“Bampaye akazi ko kujya mbaha amakuru y’aho inzego z’umutekano ziri kugirango batambutse izo nzoga batabafata.”

Yavuze ko uko yatindanaga nabo mu mikoranire ariko yagiye yangirika kuko yanywaga kuri izo kanyanga bacuruza, bimuviramo ubuzinzi bukanije.

Ati ‘ Nageze ku rwego ntashoboraga kunywa amazi mu icupa ngo numve ari amazi. Naje kuva mu rugo njya kwibana. Noneho nahise ntikira burundu nywa inzoga na ya mafaranga nari narazigamye ntangira kuyangiza kugeza ashize ubuzima burangora.”

Shimirwa yasobanye ko byageze aho na we atangira gushora amafaranga mu kwinjiza kanyanga mu gihugu, gusa nyuma yaje gufatwa ajyanwa mu kigo ngororamuco.

Aha ni ho yavuye yarahindutse ndetse atangira gusubira kumorongo aho yaje kujya kwiga imyuga ahitamo kwiga ububaji mu gihe cy’umwaka, abonamo inyungu akuramo igishoro cya 230,000 Frw.

Yaje Guhatana mu irushanwa ryo guteza imbere impano n’imishinga y’urubyiruko rya Youth Connekt ku nshuro ya mbere ntiyafatwa ariko nyuma aza kongera kugerageza ndetse arafatwa arahatana kuva ku rwego rw’Akarere kugera ku rwego rw’igihugu.

Ati “ Mu Karere naratsinze no ku rwego rw’Intara ndatsinda, ariko ggeze ku rwego rw’Igihuhu nahasanze abatarataye igihe batigeze bajya muri izo nzoga. Nahise mbona ko hari igihombo nagize.”

Yavuze ko kuri ubu ari umusore ubyuka ajya mu mirimo aharanira kwiteza imbere aho afite imishimga itandukanye. Yasabye urubyiruko gukura amaboko mu mufuka rugakora kandi rukirinda ingeso mbi zirimo kwishora mu biyobyabwenge.

Yagize ati “Baratubwiye ngo ntitugatete. Njye ntabwo ndi muri abo bateta, na mwe ntimuzabemo. Ubu narahindutse.”

Photos:

[fluentform id="3"]