sangiza abandi

Minisitiri Ingabire Paula yasobanuye impamvu interineti yahenze

sangiza abandi

Minisitiri w’Ikorabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, yavuze impamvu  ibiciro bya internet byazamutse avuga ko byatewe n’impinduka zigenda zikorwa mu kongera umuvuduko wayo bityo ko uko hongerwa imbaraga mu mikorere yayo ari nako igiciro kizamuka.

Ibi yabigarutseho kuri uyu  wa 21 Ukwakira 2026, ubwo Perezida Kagame yaganirizaga urubyiruko ibihumbi 10 rwateraniye muri BK Arena mu gikorwa kiswe Meet The President.

Umwe mu rubyiruko yabajije impamvu muri iyi minsi sosiyete z’itumanaho zazamuye ibiciro bya interineti bikava ku byari bisanzwe.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Musoni Paula,  yasobanuye ko izi mpinduka zatewe n’uburyo bwo guhindura interineti ikava kuri 2G na 3G hagakoreshwa iya 4G na 5G. Yasobanuye ko uko kuzamura umuvuduko byatumye n’ibiciro bizamuka.

Yagize ati “ Hari ibigo by’itumanaho byagiye byongera igiciro cya interineti ku mpamvu zitandukanye zirimo guhindura tuva kuri 2G na 3G tujya kuri 4G na 5G rero uko yihuta ifite n’ubushobozi bugiye hejuru ni n’igiciro cyiyongera.”

Kuri Sosiyete ya Airtel interineti yariyongeye aho iyaguraga 3000 Frw isigaye igura 4000 Frw mu gihe iyaguraga 5000 Frw yageze kuri 6500 Frw.

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yatangiye gahunda yo guhagarika buhoro buhoro ikoreshwa ry’imiyoboro ya telefoni igendanwa ya 2G na 3G, mu rwego rwo kwimukira ku ikoranabuhanga rya 4G na 5G rizatanga serivisi za murandasi yihuta kandi zizewe ku baturage.

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo  yatangaje ko serivisi za 3G zizahagarikwa ku gihugu hose ku wa 30 Kamena 2027.

Hagarutswe ku kibazo cya Monitization

Minisitiri Paula Ingabire yasobanuye impamvu monetazation idakunda mu Rwanda, aho yavuze ko imbogamizi zari zihari mu minsi ishize, harimo n’ibisabwa kugira ngo kwamamaza ku mbuga nkoranyambaga bishoboke.

Yavuze ko ikindi cya kabiri ari uburyo umuntu yishyurwa. Yavuze ko umuntu yishyurwa binyuze muri PayPal na Stripe. Yasobanuye ko hari ibiganiro biri gukorwa hagati ya PayPal na Equity Bank Rwanda ku buryo kwishyurwa bishobora gukorwa.

Yasobanuye ko ibigo byose byaganirijwe ku buryo nihongera kwemererwa ibindi bihugu kugira ngo monetazation ikunde, u Rwanda narwo rwazagerwaho.

Minisitiri w’Ikorabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, yavuze ko guhindura bajya kuri 5G ari byo biri gutuma interineti ihenda

Photos:

[fluentform id="3"]