sangiza abandi

France Mpundu yasinyiye Warner Music Africa ikorana na Ed Sheeran na Burna Boy.

sangiza abandi

Umuhanzikazi France Mpundu yishimiye gusinyana amasezerano na Warner Music Africa, ishami rya Warner Music Group yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rikorera ku mugabane wa Afurika, avuga ko ari intambwe ikomeye mu rugendo rwe rw’umuziki.

Uyu muhanzi yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ko umutima we wuzuye amashimwe no gushimira Imana yamufashije kugera kuri iyi ntambwe.

Yagize ati: “Imana ni nziza. Umutima wanjye wuzuye amashimwe ubwo ntangiye iki cyiciro gishya, mfite ukwizera, icyerekezo cy’ahazaza n’ibindi byinshi mfite byo gutanga.”

France Mpundu yakomeje agaragaza ko aya masezerano atari ugutangira urugendo rushya gusa, ahubwo ari n’intambwe imwegereza ku nzozi yari amaze igihe yifuza kugeraho mu muziki.

Warner Music Africa ni ishami rya Warner Music Group, imwe mu masosiyete akomeye ku Isi akora ibijyanye n’umuziki. Iri shami rifite icyicaro muri Afurika y’Epfo, rikaba rifasha mu guteza imbere abahanzi bo kuri uyu mugabane no kugeza ibihangano byabo ku bafana babo hirya no hino ku Isi.

Warner Music Group ifite amateka y’imyaka irenga 70 mu ruganda rw’umuziki, ikorana n’ibigo bikomeye birimo Atlantic Records, Parlophone na Warner Records.

Mu bahanzi bakomeye ku rwego mpuzamahanga bafitanye imikoranire na Warner Music Group barimo Bruno Mars, Ed Sheeran na Burna Boy.

Muri Afurika, Warner Music Africa ifasha abahanzi batandukanye barimo Joeboy, Sjava na Big Zulu. Mu 2021, Warner Music yatangaje amasezerano y’imikoranire na Diamond Platnumz n’inzu ye ya WCB-Wasafi, agamije kwagura uburyo umuziki we ugera ku bafana be.

Photos:

[fluentform id="3"]