sangiza abandi

Amakosa aturuka ku byemezo by’abayobozi yateje leta igihombo cya miliyoni 83 Frw

sangiza abandi

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abakozi ba Leta yagaragarije Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ko amakosa akorwa n’abayobozi b’ibigo bya leta yo batubahiriza amategeko agenga imicungire y’abakozi uko bikwiye byateje igihugu igihombo cy’asaga miliyoni 83 Frw mu mwaka wa 2025/2026.

Ni imibare ikubiye muri raporo y’ibikorwa by’iyi Komisiyo mu mwaka wa 2025/2026, yagejejwe ku Nteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, ku wa 21 Ukwakira 2026

Abagize Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko basabye ko hagira igikorwa kandi vuba na bwangu kugira ngo abayobozi bashora leta mu manza bikarangira izitsinzwe kandi ari amakosa yabo bajya bahanwa ndetse bakishyura igihombo bateje igihugu.

Mu 2025/2026 Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abakozi ba Leta yakoze isesengura ku manza 40 zirebana n’umurimo zaciwe muri uwo mwaka zarebaga inzego n’ibigo bya leta 22, ryasanze leta yarategetswe kwishura amafaranga arenga miliyoni 83 Frw harimo miliyoni 68 Frw z’indishyi z’akababaro n’asaga miliyoni 14 Frw zishyuwe mu kurengera uburenganzira  bw’abakozi kandi bashoboraga kuyahabwa hatitabajwe inkiko.

Iyi raporo kandi igaragaza ko hari imanza leta yatsinze zari zirimo agera kuri miliyoni 26 Frw zari zijyanye n’ibyasabwaga n’abakozi, ibihembo by’abavoka n’amafaranga y’ikurikirana rubanza.

Abagize Inteko babajije impamvu leta ikomeza kwishyura amafaranga kandi hari abayobozi baba bakoze amakosa, bagaragaza ko abagaragaweho imikorere iteza leta ibihombo ari bo bakwiye kujya bayishyura.

Senateri Dr. Frank Habineza yavuze ko hakwiye gushyirwaho ingamba zihamye kugira ngo abayobozi bakora amakosa agusha leta mu bihombo kubera ibyemezo binyuranyije n’amategeko bafashe bajya babiryozwa ku giti cyabo hakurikijwe amategeko.

Yagize ati “ Ese Komisiyo ibona ko ubukangurambaga n’amahugurwa bihagije cyangwa hakenewe izindi ngamba zo gukumira ko aya makosa yajya yisubiramo?”.

Perezida w’agateganyo w’Inama y’Abakomiseri  muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abakozi ba Leta, Sebagabo Muhire Bernabe, yagaragaje uruhare rwa Minisiteri y’Ubutabera mu gukurikira ibibazo nk’ibi by’umwihariko ku bayobozi bateza leta igihombo.

Yagize ati “Itegeko riteganya ko umuyobozi wakoze amakosa ateza leta igihombo agomba kwishyura ku giti cye. Hari abayobozi 7 bandikiwe kwishyura cyakora babiri barasubuje baavuga ko ayo makosa yabaye batarajya muri iyo myanya. Abandi batanu baracyakurikiranwa kugira ngo baryozwe ibihombo batejke leta biturutse ku byemezo bafashe.”

Ureste ibihombo bituruka ku manza, iyi Komisiyo yagaragaje ko hari n’ibiterwa no gushaka no gushyira abakozi mu myanya birimo abakandida bashyirwa mu kazi batujuje ibisabwa, ruswa, itangwa ry’akazi ndetse no gukopera ibizamini. Ibi bituma hari abakozi birukanwa nyuma yo kutuzuza inshingano uko bikwiye kandi biteganwa n’amategeko.

Sebagabo yagaragaje ko abakozi bahawe ibihano ari 386 aho harimo 123 birukanwe burundu mu kazi, 88 bahagaritswe mu kazi mu gihe cy’amezi atatu badahembwa, 10 bahagarikwa mu kazi amezi abiri badahembwa, 53 bahagarikwa ukwezi kumwe badahembwa, 91 baragawe mu gihe 21 bihanangirijwe.

Mu mwaka 2025/2026, Komisiyo yakiriye ubujurire 10,446 aho muri bwo 95.7% bwari bujyanye no gushaka no gushyira abakozi mu myanya mu gihe 4.3% bwari bushingiye ku micungire y’abakozi basanzwe mu kazi.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Geltrude, yavuze ko iyi raporo izashyikirizwa Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi igakorerwa ubusesenguzi.

Photos:

[fluentform id="3"]