Mu Ntara y’Uburengerazuba mu Karere ka Karongi abaturage batuye mu Mirenge ya Murundi, Murambi, Ruganda na Gashari bahawe ingemwe za kawa zirenga miliyoni 2 mu rwego rwo kwiteza imbere kuko iyi mirenge ari yugarijwe n’ubukene kurusha indi yose muri aka karere.
Iyi mirenge uko ari ine bigaragazwa ko abayituye bugaraijwe n’ubukene kubera impoamvu zitandukanye zirimo izishingiye ku miterere yayo kuko irangwa n’imisozi miremire kandi ikaba ndetse ikaba ikunzwe kwibasirwa n’ibiza bitewe n’imihindagurikire y’ikirere.
Abatutrage bahatuye bavuga ko imiterere yayo ituma ubuhinzi bakora budatanga umusaruro ufatika ku buryo bakuramo ibyo barya ndetse bagasagurira n’amakosa ku buryo bashobora gukora ku mafaranga.
Ati “ Bitewe n’ubutaka dufite busa nk’ubukakaye kandi busharira bukagira n’udukoko twitwa inzukira rero ntabwo bukunda ko haboneka umusaruro uhagije”.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gashari bugaragaza ko muri uyu murenge habarurwa ingo zirenga 1000 ziri mu bukene.
Mu rwego rwo guhangana no gukemura iki kibazo ubuyobozi bwashyizeho ingamba zirimo gushyiraho ubuhumbikiro bwishyi bw’imburo ya kawa n’icyayi nk’ibihingwa bizwiho kwihanganira ubutaka busharira kugira ngo zihabwe abaturage babashe kwiteze imbere no gukirigita ifaranga nk’abandi.
Abo mu mirenge imaze igihe ihinga kawa n’icyayi bavuga ko ibi bihingwa byabafashije kwiteza imbere kuko ari bidasaza vuba kandi bigatanga akazi ku bantu benshi.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe ubukungu, Ntakirutimana Julienne, yabwiye RBA ko bahisemo gushishikariza abaturage guhinga ikawa n’icyayi nk’ibihingwa byihanganira imihindagurikire y’ibihe kandi bigatanga amafaranga mu buryo buhoraho.
Yagize ati “ Hari imirenge dufite igaragaramo ubukene niyo twahisemo ko abayituye bazahinga kawa n’icyayi, Muri Ruganda hazahingwa ingemwe miliyoni 1.8 muri Gashari bazatera ingemwe ibihumbi 300, Murundi ibihumbi 150 naho Murambi ni ibihumbi 100.”
Akarere ka Karongi kaza mu Turere 10 twa mbere dufite abaturage bugarijwe n’ubukene kurusha utundi aho bari kuri 38% mu gihe abakennye cyane ari abatuye muri iyi mirenge ya Gashari, Murundi Murambi na Ruganda.








