sangiza abandi

U Rwanda ruhangayikishijwe n’ifungwa rya IRMCT, abakekwaho Jenoside barenga 1000 bakidegembya

sangiza abandi

U Rwanda rwagaragaje impungenge zo kuba Urwego rwashyiriweho kurangiza imirimo yasizwe n’Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (IRMCT), rugiye gusoza hari abarenga 1000 bakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bacyidegembya mu bihugu byo hirya no hino ku Isi.

Byagarutsweho na Ambasaderi Martin Ngoga Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye. Yabivugiye mu Nteko Rusange y’uyu muryango yabereye i New York ku wa Gatatu tariki 21 Ukwakira 2026.

Yagaragaje icyifuzo cy’u Rwanda cy’uko mu gihe IRMCT yitegura gusoza imirimo yayo, hashyirwa imbere kwimurira mu Rwanda ububiko bw’inyandiko z’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ICTR.

Amb. Ngoga yabwiye Loni ko izo nyandiko zifite akamaro mu kwibuka, kwigisha, gukomeza gukurikirana abakekwaho ibyaha no gukumira ko amahano nk’ayo yongera kubaho, kuko zirimo ubuhamya bw’abarokotse, ibimenyetso by’ibyaha byakozwe n’inyandiko z’imanza za Jenoside yakorewe Abatutsi. Yagaragaje ko.

Yagaragaje ko kugena aho ubwo bubiko buzaba burundu bidakwiye gushingira ku korohereza imirimo y’ubuyobozi gusa, ahubwo byakwita ku mateka bukubiyemo, uburyo bwo kubugeraho no kubwegereza abo ayo mateka areba.

Ati “Ibi kandi si ukugaragaza ubushake gusa. U Rwanda rwashoye imari mu bikorwaremezo by’ishyinguranyandiko, rwateje imbere ubumenyi mu kuzibungabunga no kuzishyira mu buryo bw’ikoranabuhanga, runashyiraho ingamba z’amategeko n’iz’umutekano zo kuzirinda.”

Ambasaderi Ngoga kandi yasabye ko abarenga 1000 bagikekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, bataragezwa imbere y’ubutabera, bakomeza gukurikiranwa.

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abakatiwe n’urwo rukiko kugira ngo barangirize ibihano byabo mu Rwanda, hubahirizwa amategeko n’amahame mpuzamahanga.

Ibihugu byashyikirije u Rwanda abakekwaho Jenoside cyangwa byababuranishirije mu nkiko zabyo byashimiwe, ibindi bisabwa gufata ingamba ku byemezo by’inkiko byo kubakurikirana bitarashyirwa mu bikorwa no ku busabe bwo kubohereza mu Rwanda ndetse no gukorana neza n’inzego z’ubutabera z’u Rwanda.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Amb. Martin Ngoga yeretse Loni ko u Rwanda rutewe impungenge n’ifunga rya IRMCT hari abarenga 1000 bakekwaho Jenoside bakidegembya

Photos:

[fluentform id="3"]