Umubyinnyi Ishimwe Thierry uzwi nka Titi Brown, yatangaje ko yagaruye umutuzo nyuma y’uko Urukiko Rukuru rwa Kigali rwemeje ko ubujurire bw’Ubushinjacyaha nta shingiro bufite, bityo akomeza kugira umwere ku cyaha cyo gusambanya umwana yari amaze imyaka hafi itanu akurikiranyweho.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Titi Brown yavuze ko iki cyemezo cyamuhaye amahoro n’ibyishimo yari amaze igihe yarabuze kubera urubanza rwari rukimukurikiranyeho.
Yagaragaje ko nubwo yari yaragizwe umwere n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge mu 2023, kuba Ubushinjacyaha bwarajuriye byatumye adashobora kugira umutuzo usesuye, kuko yari agitegereje umwanzuro wa nyuma.
Ati: “Icyemezo cy’urukiko nacyakiriye neza kuko, nk’uko tubizi, igihugu cyacu kigira ubutabera butabogama. Ndashimira Imana. Ubu ndi mu mashimwe, ndashimira Imana. Byibura ubu ni ubwa mbere numva umutima wanjye utuje. Burya iyo bakujuririye, uzi ko hari urubanza rukikuriho, ntabwo ushobora gutuza.”
Titi yavuze ko nyuma yo kubona uyu mwanzuro agiye kongera gushyira imbaraga mu bikorwa bye, kuko yumva aruhutse umutwaro yari amaze igihe ahetse.
Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, buvuga ko umucamanza yirengagije amwe mu magambo yatanzwe n’abatangabuhamya.
Mu gufata uyu mwanzuro, urukiko rwashingiye ku kuba ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha bitarashoboraga kwemeza mu buryo budashidikanywaho ko Ishimwe Thierry ari we wakoze icyaha yashinjwaga.
Urukiko Rukuru rumaze gusuzuma ubujurire, rwanzuye ko nta shingiro bufite. bityo icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge cyo ku wa 10 Ugushyingo 2023, cyagize Titi Brown umwere, gikomeza kugira agaciro.
Urukiko kandi rwemeje ko nta ndishyi zigomba gutangwa muri uru rubanza.
Titi Brown yatawe muri yombi ku wa 10 Ugushyingo 2021, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa wari ufite imyaka 17 y’amavuko.
Yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 25, ariko ku wa 10 Ugushyingo 2023, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaje kumugira umwere, bituma arekurwa amaze imyaka 2 afunzwe.










