Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yatangaje ko iyi kipe yandikiye Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), iyimenyesha imbogamizi yahuye na zo muri Mozambique, aho yagiye gukina na Black Bulls mu mukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup.
Rayon Sports iri muri Mozambique aho yagiye gukina na Black Bulls umukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup, uteganyijwe kubera kuri Stade Estádio da Matola kuwa 24 ukwakira 2026.
Ku mugoroba wo ku wa 22 Ukwakira 2026, Rayon Sports yagombaga gukorera imyitozo kuri iki kibuga, ariko ihura n’ikibazo cyo kubona imodoka iyivana kuri hoteli iyijyana aho yagombaga gukorera imyitozo.
Imodoka yagombaga gutwara abakinnyi yatinze kuboneka, bituma ubuyobozi bw’iyi kipe bugerageza kuvugana n’abayobozi ba Black Bulls kugira ngo bafashwe gukemura icyo kibazo.
Kugera ku bayobozi ba backbulls ntibyaboroheye, kuko bamwe mu bo bahamagaye bababwiye ko bagiye gusenga, abandi bavuga Igiporutugali mu gihe abari bahamagaye bavuganaga na bo mu Cyongereza. Ibi ni bimwe mu bibazo byatumye ubuyobozi bwa Rayon Sports butabona ubufasha bwari bwitezwe.
Ubuyobozi bwa Rayon sport bwasanze bishobora kuba byakozwe nkana. Perezida Murenzi Abdallah yemeje ko bandikiye CAF bayimenyesha ibibazo bahuye na byo mu gihe biteguraga umukino w’ingenzi.
Kubera kubura imodoka yabajyanye ku kibuga cy’imyitozo, Rayon Sports yaje gushaka iz’abantu ku giti cyabo kugira ngo abakinnyi babashe kugera aho bagombaga gukorera imyitozo.
Nubwo iyi kipe yahuye n’izi mbogamizi, Murenzi Abdallah yasabye abakunzi ba Rayon Sports gukomeza kugira icyizere, agaragaza ko ikipe ifite ubushobozi bwo guhindura ibyavuye mu mukino ubanza.
Yagaragaje ko Rayon Sports ishobora gutsinda ibitego bibiri cyangwa birenzeho, ikabona itike yo gukomeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup.
Rayon Sports iheruka gukina mu matsinda y’iri rushanwa mu 2018, ubwo yandikaga amateka yo kugera muri kimwe cya kane cyirangiza, ikaba yifuza kongera kugera mu mikono ya CAF confeseration nyuma y’imyaka umunani.









