sangiza abandi

Bwiza yabaye umugore w’Umujyanama we

sangiza abandi

Umuhanzikazi Bwiza Emerance yasezeranye imbere y’amategeko na Uhujimfura Jean Claude, usanzwe ari umuyobozi wa KIKAC Music, inzu ireberera inyungu z’uyu muhanzikazi mu muziki.

Aba bombi basezeranye ku wa Gatanu, tariki ya 23 Ukwakira 2026, mu muhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Kimihurura, mu Karere ka Gasabo, biyemeza kubana nk’umugore n’umugabo.

Bwiza na Uhujimfura bateye iyi ntambwe nyuma y’imyaka itanu bakorana bya hafi, kuva mu 2021 ubwo uyu muhanzikazi yatangiraga urugendo rwe mu muziki.

Mu mezi ashize, aba bombi bakomeje kuvugwa mu rukundo ariko bose ntihagire utobora ngo yemere cyangwa ahakane iby’urukundo rwavugwaga hagati yabo.

Umuhanzikazi Bwiza Emerance yasezeranye imbere y’amategeko na Uhujimfura Jean Claude

Photos:

[fluentform id="3"]