sangiza abandi

Abarangije muri UR basabwe guhanga imirimo no gukemura ibibazo byugarije sosiyete

sangiza abandi

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsegimana, yasabye abarangije amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) gukoresha ubumenyi n’ubushobozi bungutse mu gukemura ibibazo byugarije sosiyete, guhanga imirimo no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, aho kwibanda gusa ku gushaka akazi.

Yabitangaje ku wa Gatanu, tariki ya 23 Ukwakira 2026, mu muhango wo guha impamyabumenyi abanyeshuri 4.953 barangije amasomo mu mashami atandukanye ya Kaminuza y’u Rwanda.

Minisitiri Nsegimana yavuze ko kubona impamyabumenyi ari intambwe ikomeye mu buzima bw’uyibonye, ariko ko agaciro kayo nyakuri kazagaragarira mu buryo nyirayo azakoresha ubumenyi n’ubushobozi yungutse mu guteza imbere imibereho y’abaturage.

Ati: “Impamyabumenyi yanyu ni intambwe ikomeye mwateye, ariko agaciro kayo nyakuri kazagaragarira mu byo muzakoreshamo ubumenyi n’ubushobozi mwungutse. Ni ikihe kibazo muzafasha gukemura? Ni ayahe mahirwe muzahanga? Ni iyihe serivisi muzanoza? Muzagira uruhe ruhare mu iterambere ry’abaturage n’igihugu cyanyu?”

Yagaragaje ko u Rwanda na Afurika muri rusange bifite ibibazo bigikeneye ibisubizo, ariko ko hari n’amahirwe menshi ashobora kubyazwa umusaruro n’urubyiruko rwahawe ubumenyi.

Muri ayo mahirwe harimo guhanga imirimo, kunoza uburezi na serivisi z’ubuzima, guteza imbere ubuhinzi bugezweho, kwagura inganda no kwihutisha iterambere ry’ikoranabuhanga.

Yashishikarije abarangije amasomo guhindura imitekerereze, bakareka kwibanda gusa ku gushaka aho bazabona akazi, ahubwo bakibaza agaciro bashobora kurema n’ibisubizo bashobora kuzana ku bibazo biri muri sosiyete.

Ati: “Ndabashishikariza kureba ibirenze ikibazo kigira kiti: ‘Nzabona akazi he?’ Ahubwo mwibaze muti: ‘Ni akahe gaciro nshobora kurema? Ni ikihe kibazo nafasha gukemura? Ni gute nagira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda?’”

Minisitiri Nsegimana yongeyeho ko nubwo kongera amahirwe y’akazi ku rubyiruko bikiri ingenzi, hakwiye no gushyirwa imbaraga mu gutegura abarangiza amashuri bashobora kwihangira imirimo no guha akazi abandi.

Yibukije abahawe impamyabumenyi ko uburezi bahawe atari inyungu zabo bwite gusa, ahubwo ko ari n’ishoramari igihugu cyabashyizemo, kikaba cyiteze ko bazagira uruhare mu iterambere ryacyo.

Ati: “Igihugu cyashoye imari mu burezi bwanyu kuko cyemera ubushobozi mufite n’uruhare mushobora kugira mu kubaka ejo hazaza hacu.”

Ku rundi ruhande, Umuyobozi w’Ikirenga wa Kaminuza y’u Rwanda (Chancellor), Patricia L. Campbell, yasabye abahawe impamyabumenyi kudacika intege mu gihe bahuye n’imbogamizi, abibutsa ko urugendo rugana ku ntsinzi rutajya rurangwa n’inzira igororotse gusa.

Yavuze ko u Rwanda ari urugero rufatika rw’ukuntu kwihangana no gukomeza guharanira intego bishobora kugeza ku ntsinzi no ku iterambere rishya.

Ati: “Nta rugendo rw’umuntu rworoha; buri gihe habaho imbogamizi zitunguranye. Umuntu akenera kwisuzuma, kuvugurura intego ze ndetse no kongera kwiyubaka, ariko iyo wihanganye uko igihe kigenda gihita, ushobora kugera ku ntsinzi. Ndahamya ko u Rwanda ari rwo rugero rufatika kandi rufite ishingiro rw’ibi.”

Campbell yasabye kandi abarangije amasomo kubyaza umusaruro amahirwe bafite mu gihugu gishyigikira iterambere, abasigira ikibazo cyo gutekerezaho ku buryo bazakoresha ubuzima bwabo n’amahirwe bafite.

Ati: “Uteganya gukoresha iki ubu buzima bwawe bumwe gusa kandi bw’agaciro?”

Abanyeshuri 4.953 bahawe impamyabumenyi barimo abakobwa 1.917 n’abahungu 3.036. Muri bo, 3.480 bahawe impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor’s Degree), 302 bahabwa impamyabumenyi z’icyiciro cya mbere cya kaminuza (Advanced Diploma), 1.086 bahabwa impamyabumenyi z’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s Degree), mu gihe 49 bahawe impamyabumenyi z’ikirenga (PhD).

Uyu muhango wabereye mu Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda rya Rukara, riherereye mu Karere ka Kayonza.

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsegimana, yasabye abarangije amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda guhanga imirimo no gukemura ibibazo byugarije sosiyete
Umuyobozi w’Ikirenga wa Kaminuza y’u Rwanda (Chancellor), Patricia L. Campbell, yasabye abahawe impamyabumenyi kudacika intege mu gihe bahuye n’imbogamizi
Abarangije muri UR basabwe guhanga imirimo no gukemura ibibazo byugarije sosiyete

Photos:

[fluentform id="3"]