Abapolisi 12 b’u Rwanda basoje amahugurwa y’ibyumweru bitatu agamije kubongerera ubumenyi n’ubushobozi bwo gukorana n’imbwa zifashishwa mu bikorwa byo gucunga umutekano no gutahura ibyaha.
Umuhango wo gusoza aya mahugurwa wabaye ku wa 23 Ukwakira 2026, ku cyicaro cy’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rikoresha imbwa mu gucunga umutekano (Canine Brigade), giherereye mu Murenge wa Ndera, mu Karere ka Gasabo.
Aya mahugurwa yatanzwe n’abarimu ba Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzobere zo mu kigo cyo mu Buholandi, The Police Dog Center Holland (PDCH). Yibanze ku kumenyereza abapolisi imbwa nshya ziherutse kugurwa, kugira ngo bazikoreshe neza mu bikorwa bitandukanye birimo gusaka ibinyabiziga, imizigo n’inyubako, ndetse no gutahura ibiyobyabwenge n’ibiturika.
Ayasoza, Komiseri w’Ishami rya Polisi rishinzwe ibikorwa n’ituze rusange, CP George Rumanzi, yashimangiye ko ubumenyi budahagije iyo budaherekejwe n’imyitwarire myiza no kwita ku mbwa.
Yagize ati: “Kuba ufite ubumenyi n’ubushobozi bihagije ibyo ubwabyo ntibihagije. Ugomba no kugira imyitwarire myiza no kwita kuri izi mbwa uko bikwiye.”
CP Rumanzi yavuze ko Polisi y’u Rwanda izakomeza kongerera ubushobozi abapolisi bakoresha imbwa, binyuze mu mahugurwa n’ubufatanye n’abafatanyabikorwa, harimo n’ayo guhugura abahugura abandi.
Umuyobozi wa Canine Brigade, ACP Faustin Kalimba, yashimiye ubuyobozi bwa Polisi ku nkunga n’ibikoresho bituma amahugurwa agenda neza, anashimira abatanze amahugurwa ku bumenyi n’ubunararibonye basangije abayitabiriye.
Yasabye abasoje amahugurwa gukomeza kwihugura no gukora ubushakashatsi kugira ngo bahore biteguye guhangana n’impinduka mu iterabwoba n’ibindi byaha bibangamiye umutekano.
Aya mahugurwa yatewe inkunga n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibibuga by’Indege (Rwanda Airports Company), ku bufatanye n’inzobere zo muri The Police Dog Center Holland.










