Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yitabiriye amatora y’inzego z’imitegekere y’igihugu yo ku rwego rw’umudugudu, yabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki 24 Ukwkaira 2026.
Yifatanyije n’abaturage batoreye kuri Site y’itora iri mu Mudugudu wa Nyenyeri, Akagari ka Bwerankori, Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro.
Aya matora yo mu mudugudu yakozwe mu buryo butaziguye n’abaturage bose bemerewe gutora, aho bihitiyemo abazabayobora muri manda y’imyaka 5 iri imbere, bagafatanya mu itermabere ry’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage bashakira hamwe ibisubizo by’ibibazo bibugarije .
Abantu batanu ni bo batiwe muri Komite Nyobozi y’Umudugudu. Abo ni Umukuru w’Umudugudu; Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage n’imbonezamubano; ushinzwe umutekano, abinjira n’abasohoka mu mudugudu; ushinzwe amakuru n’amahugurwa y’abaturage; ndetse n’ushinzwe iterambere.
Mbere y’uko amatora atangira, abakorerabushake b’amatora babanje kurahira, biyemeza kuzuza inshingano zabo mu kuyobora igikorwa cy’amatora.
Amatora yakozwe mu buryo abakandida biyamamaza cyangwa bakamamazwa, abaturage bagashyigikira uwo bahisemo, hanyuma hakabarwa amajwi kugira ngo hamenyekane uwatsinze.
Bamwe mu baturage bitabiriye aya matora bagaragaje ko bishimiye uko yagenze, bavuga ko batoye abayobozi bizeye kandi bitezeho kubageza ku iterambere.
Ku wa 31 Ukwakira 2026, hazakurikiraho amatora yo ku rwego rw’akagari. Ho, hazatorwa Abajyanama b’abagore (byibura 30%) bagize Inama Njyanama y’Akagari, Umujyanama uhagarariye Akagari mu Nama Njyanama y’Umurenge, Abakandida babiri (2) b’abagore batorwamo Abajyanama b’abagore (byibura 30%) bagize Inama Njyanama y’Umurenge, Abagize Biro y’Inama Njyanama y’Akagari, Abagize Komite Nyobozi y’Inzego z’Igihugu ku rwego rw’Akagari.













