sangiza abandi

Yampano yasabiwe gufungwa imyaka 7

sangiza abandi

Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano yasabiwe n’Ubushinjacyaha igifungo cy’imyaka irindwi n’amezi 11 n’ihazabu y’ibihumbi 800 Frw, mu rubanza aregwamo ibyaha bitanu birimo gukubita no gukomeretsa umugore we, kunywa urumogi n’ivangura.

Yampano yaburanye mu mizi ku wa 4 Ugushyingo 2026 mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, aho yemeye ibyaha bitatu birimo gukubita no gukomeretsa, kwangiza ikintu cy’undi no kunywa urumogi, ariko ahakana gukoresha ibikangisho n’ivangura.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Yampano yakunze gutoteza umugore we, Uwineza Denise, amukubita ndetse rimwe na rimwe akamukangisha kumwica. Bwavuze kandi ko hari igihe yamugongesheje imodoka ku bushake.

Ku cyaha cy’ivangura, Ubushinjacyaha bwavuze ko ubwo Yampano yarwanaga n’umugore we yamubwiye amagambo agaragaza ivangura rishingiye ku moko, arimo kumubwira ko Abatutsi badafite ubwenge kandi ko biratana amazuru.

Yampano yahakanye ibyo ashinjwa, avuga ko nta vangura agira ndetse ko kuba yarabanye na Uwineza imyaka ibiri ari ikimenyetso cy’uko atamugirira urwango rushingiye ku moko.

Yavuze kandi ko umugore we yigeze kumubwira ko iwabo batagenderera urugo rwabo kubera ko yashatse mu Bahutu.

Ku cyaha cyo gukoresha ibikangisho, Yampano yavuze ko atigeze agira umugambi wo kwica umugore we, ashimangira ko kuba yaragiye kwirega mu bugenzacyaha Uwineza akiriho bigaragaza ko atari afite uwo mugambi.

Me Rudahusha Didier, umunyamategeko wa Yampano, yasabye urukiko kumworohereza ibihano, agaragaza ko yemera ibyaha bitatu ndetse ko yagerageje kwiyunga n’uwo yabikoreye.

Yagaragaje kandi ko Uwineza yigeze kwerekana ko yababariye umugabo we, asaba urukiko kuzirikana izo mbabazi mu gihe ruzaba rufata umwanzuro.

Ku ruhande rw’Ubushinjacyaha, bwagaragaje ko butizeye neza niba izo mbabazi zatanzwe nta gitutu Uwineza yashyizweho, busaba urukiko kuzabisuzuma.

Mu bihano Ubushinjacyaha bwasabiye Yampano, harimo amezi atandatu ku cyaha cyo gukoresha ibikangisho, amezi atanu ku kwangiza ikintu cy’undi, umwaka umwe ku kunywa urumogi, umwaka umwe ku gukubita no gukomeretsa, ndetse n’imyaka itanu ku cyaha cy’ivangura.

Ibi bihano byose hamwe bingana n’imyaka irindwi n’amezi 11 n’ihazabu y’ibihumbi 800 Frw.

Yampano yasabye urukiko kumugira umwere ku byaha bibiri ahakana, naho ku byo yemera agahabwa ibihano byoroheje cyangwa agasubikirwa igihano.

Yasabye kandi ko urukiko rwazashingira ku kuba ari bwo bwa mbere akurikiranywe n’ubutabera, igihe amaze mu Igororero n’imbabazi z’umugore we.

Yampano yatawe muri yombi ku wa 16 Gicurasi 2026, afungirwa mu Igororero rya Nyarugenge kuva muri Kamena uyu mwaka.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatangaje ko ruzasoma umwanzuro w’uru rubanza ku wa 16 Ukuboza 2026.

Umuhanzi Yampano yasabiwe n’Ubushinjacyaha igifungo cy’imyaka irindwi n’amezi 11 n’ihazabu y’ibihumbi 800 Frw, mu rubanza aregwamo ibyaha bitanu birimo gukubita no gukomeretsa umugore we, kunywa urumogi n’ivangura.

Photos:

[fluentform id="3"]