Urubyiruko rw’abakorerabushake rwo mu Karere ka Gasabo rwasabwe gukomeza kugira uruhare mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage, no kuba intangarugero mu bikorwa by’iterambere.
Ni ubutumwa baghawe n’Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage, Urujeni Martine, ubwo hasozwaga ukwezi kwahariwe ubukorerabushake kwatangijwe mu Kwakira 2026, mu Karere ka Gasabo.
Urujeni yashimiye uru rubyiruko ibikorwa by’ubukorerabushake bigamije guteza imbere igihugu n’imibereho myiza y’abaturage byabaranze muri uko kwezi, abasaba kubikomeza na nyuma yaho.
Yabasabye kandi gukangurira bagenzi babo kwitabira ibikorwa nk’ibyo, gufasha abatishoboye no kugira uruhare mu gukemura ibibazo bigaragara mu baturage.
Umuhango wo gusoza ukwezi kwahariwe urubyiruko mu Karere ka Gasabo, witabiriwe n’abayobozi batandukanye ndetse n’urubyiruko rw’abakorerabushake rusaga 500 rwo muri ako Karere.
Mu bikorwa byakozwe muri uku kwezi harimo ubukangurambaga bwo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge, gukumira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, inda ziterwa abangavu n’icuruzwa ry’abana.
Urubyiruko kandi rwagize uruhare mu bikorwa byo kuremera abatishoboye, kubakira no gusana amazu yabo, kubategurira uturima tw’igikoni, gutera ibiti no gusibura inzira z’amazi, mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kubungabunga ibidukikije.
Ibi bikorwa bigaragaza uruhare rw’urubyiruko mu gukemura ibibazo biboneka mu baturage no gushyigikira iterambere ry’aho batuye.









