Polisi y’u Rwanda yafashe umucuruzi wo mu Murenge wa Kigarama, mu Karere ka Kicukiro, ukekwaho gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge zaciwe ku isokozizwi nk’ibyuma, nyuma yo kumusangana amacupa 328 yabyo yari ahishe muri butike ye.
Uyu mugabo w’imyaka 37, yafatiwe mu Kagari ka Karugira, Umudugudu wa Rutoki, nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage.
Amakuru atangwa na Polisi agaragaza ko uyu mucuruzi yari yarahishe izo nzoga muri butike acururizamo ibindi bicuruzwa bitandukanye, akazigurisha mu ibanga ku bakiriya be.
Mu nzoga yafatanwe harimo amacupa 33 ya Konyagi nini, 89 za Konyagi nto, umunani ya Gilbey’s Gin, 120 ya Leyon, 22 ya African Gin na 52 za TZEE Spirit.
Ukekwa afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kigarama, mu gihe hakorwa dosiye kugira ngo akurikiranwe ku cyaha akekwaho cyo gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge.
Polisi y’u Rwanda yongeye kuburira abacuruzi bahisha ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge byaciwe ku isoko, ibasaba kubireka no kubitanga kugira ngo bimenwe.
Yibukije kandi abaturage kwirinda kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge, kuko zishobora guteza ibibazo bikomeye ku buzima bw’abazinywa.









