sangiza abandi

Col Stanislas Gashugi yazamuwe mu ntera, ahabwa kuyobora ‘Special Operations Force’

sangiza abandi

Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Col Stanislas Gashugi, ahabwa ipeti rya Brigadier General, anagirwa Umuyobozi w’Umutwe udasanzwe w’Ingabo z’u Rwanda uzwi nka ‘Special Operations Force’.

Ni itangazo ryashyizweho hanze n’Ingabo z’u Rwanda, RDF, ku wa Gatandatu, tariki ya 15 Werurwe 2025.

Col Stanislas Gashugi yahawe kuyobora Umutwe udasanzwe w’Ingabo z’u Rwanda asimbuye Maj Gen Ruki Karusisi woherejwe ku Cyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda aho agiye guhabwa izindi nshingano.

Col Stanislas Gashugi yahawe ipeti rya Colonel mu 2021, yakoze imirimo itandukanye mu Gisirikare cy’u Rwanda ndetse yanabaye ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania.

Custom comment form