Itorero Inyamibwa ryerekanye ubuhanga budasanzwe mu gitaramo cy’umuco cyaranzwe n’imbyino n’imiririmbire ya gakondo mu buryo bugezweho.
Aha ni mu gitaramo ‘Inka’ cyakorewe muri Camp Kigali, ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 15 Werurwe 2025.
Inyamibwa utareka kuvuga ko zihariye iyo bigeze mu gushimangira no kwamamaza umuco gakondo, iki ni igitaramo cya gatanu bari bakoze mu bitaramo bageneye Abanyarwanda bizajya biba buri mwaka.
Ku isaha ya 20:00, Inyamibwa mu mwambaro w’incabure bari bageze ku rubyiniro, maze basuhuza Abanyarwanda ibihumbi bari bakoraniye muri Camp Kigali baje kuryoherwa n’igitaramo gishimangira umuco Nyarwanda.
Inyamibwa zaririmbye gakondo ivanze n’injyana ya ‘Hip hop’
Ku isaha ya 20:30 urubyiniro rwahawe abasore batatu b’abahanga mu miririmbire, mucyo bise ‘Umukondo Gatore’, umwe muri aba basore yasusurukije abitabiriye mu ndirimbo zuje ubuhanga mu njyana gakondo ivanze n’injyana igezweho ya ‘Hip Hop’.
Uyu musore wahamirije Abanyarwanda ko bashobora kuryoherwa n’umuziki w’umwimerere gakondo, yaririmbye indirimbo yiswe” Habwirwa benshi hakumva beneyo” n’izindi.
Nuko mu gusoza yaje gufatanya na mugenzi we kuririmba indirimbo ifite amagambo agira ati ‘Aho ujya turajyana’, batuye Umukuru w’Igihugu mu ijambo ‘Turi kumwe’, rimaze iminsi rikoreshwa ku mbuga nkoranyambaga.
Mu gice cya gatatu Inyamibwa zagarutse mu mwambaro w’umukenyero, aho abakobwa bari bambaye umwenda w’umutuku n’umuhondo, mu gihe abahungu bari bambaye umukenyero w’ibara ry’umweru n’icyatsi.
Ni igice bagarutse mu ndirimbo n’imbyino zigenda gake, berekana ubuhanga budasanzwe mu ndirimbo nka ‘Kunda Inka’ n’izindi zishimiwe ziri mu njyana nziza gakondo.
Nyuma yaho hakiriwe abasore b’Intarumika bambaye amashati y’umweru biteye umwitero ufite amabara y’idarapo ry’igihugu cy’u Rwanda, maze baratarama biratinda.
Ntitwareka kuvuga ko Inyamibwa zongeye kwigaragaza mu buryo budasanzwe mu ndirimbo ‘Urugamba rurahinda’ isanzwe imenyerewe mu tsinzi y’Ingabo z’u Rwanda, bayitaramanye mu buryo budasanzwe n’Abanyarwanda, Camp Kigali iranyeganyega.
Rusagara Umuyobozi w’Inyamibwa yashimiye abitabiriye iki gitaramo, ndetse ashimira bamwe mu bahanzi Nyarwanda basanzwe bamenyerewe mu muziki w’injyana gakondo bitabiriye iki gitaramo barimo Intore Masamba, Angel na Pamella, Muyango, Jules Sentore n’abandi.
Intore Masamba yongeye gushimira Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame warinze Abanyarwanda inzara, akabaha umutekano, ndetse abasaba kugumana nawe no gukunda igihugu cyane.





















