Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) rwatangaje ko abagororwa 4,340 bamaze gusoza amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro kuva gahunda yo kubahugura yatangira mu 2020, mu rwego rwo kubafasha kwitegura gusubira mu buzima busanzwe bafite ubumenyi buzabafasha kwibeshaho.
RCS yabitangaje ku wa 19 Ugushyingo 2026, ivuga ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026, abagororwa 600 bo mu magororero 13 basoje amahugurwa y’imyuga itandukanye, irimo ubudozi, ububaji, ubukanishi, ubuhinzi n’ubworozi, ikoranabuhanga, ubwiza no gutunganya imisatsi ndetse n’ubukorikori.
Aya masomo agamije guha abagororwa ubumenyi ngiro bazifashisha mu kwihangira imirimo, kubona akazi no kwiteza imbere nyuma yo kurangiza ibihano, bityo bakazagira uruhare mu mibereho y’imiryango yabo n’iterambere ry’igihugu.
Uretse amahugurwa y’imyuga, RCS inashyira imbere gahunda z’uburere mboneragihugu, ubujyanama n’izindi nyigisho zigamije gufasha abagororwa guhindura imyitwarire no kwitegura kongera kubana n’abandi muri sosiyete.
Mu Igorero ry’abana rya Nyagatare na ho uburezi rusange n’amahugurwa y’imyuga birakomeje, aho abana bafunzwe bahabwa amahirwe yo gukomeza amashuri abanza n’ayisumbuye, ndetse no kwiga imyuga yabafasha mu gihe bazaba basoje ibihano.
Imibare yo mu 2025 igaragaza ko muri iri gororero hari abana 395, barimo abakobwa 16. Bahabwa amasomo asanzwe n’ay’imyuga arimo ubudozi, ububaji, gusudira, ubwiza no gutunganya imisatsi.
Mu bizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2025/2026, abana 11 bakoze ibisoza amashuri abanza, 10 bakora ibisoza icyiciro rusange, mu gihe 6 bakoze ibisoza amashuri yisumbuye.
Ubwo Minisiteri y’Uburezi yasuraga ibikorwa by’uburezi muri iri gororero mu Ugushyingo 2025, Umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri, Irere Claudette, yavuze ko kuba abana barakoze ibyaha bitabambura uburenganzira bwo kwiga, kuko bakiri bato kandi bagikeneye kugororwa no kwitabwaho.
Yashimangiye ko Leta ikomeza kubitaho kugira ngo bazasubira mu muryango no muri sosiyete bafite ubumenyi n’indangagaciro bibafasha kubaho neza, anasaba ababyeyi gukomeza kubashyigikira igihe bazaba basubiye mu miryango.
Mu Rwanda, amagororero akomeje gushyiramo ibikorwa by’uburezi, amahugurwa y’imyuga n’imirimo ibyara inyungu, mu rwego rwo gufasha abagororwa kwirinda kwigunga, kugira icyo bahugiraho no kubona ubumenyi bazifashisha nyuma yo kurangiza ibihano, bikabafasha gusubira muri sosiyete bafite ubushobozi bwo kwibeshaho no kugira uruhare mu iterambere ryayo.











