sangiza abandi

U Rwanda rwahagaritse umubano warwo n’u Bubiligi

sangiza abandi

Guverinoma y’u Rwanda yahagaritse umubano yari ifitanye n’u Bubiligi, itangaza ko ihaye amasaha 48 abadipolomate babwo kuba bavuye ku butaka bw’Igihugu.

Ni itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, kuri uyu wa Mbere, tariki 17 Werurwe 2025.

Muri iri tangazo Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko ihagaritse umubano wayo n’u Bubiligi hagendewe ku mpamvu zitandukanye zifitanye isano n’imyitwarire yabwo yo gushaka gukomeza kurukoroniza.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko u Bubiligi bwamaze gufata uruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku kibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bw’iki gihugu kandi ari bwo bwagize uruhare mu guteza ibi bibazo by’umwihariko burwanya u Rwanda.

Itangazo rigira riti “Uyu munsi u Bubiligi bwafashe uruhande mu makimbirane ari mu Karere kandi bukomeje kurwanya u Rwanda mu buryo butandukanye, bukoresheje ibinyoma n’abantu kugira ngo bubone ibisobanuro byo kurwanya igitekerezo cy’u Rwanda, hagambiriwe kuruhungabanya ndetse n’Akarere.”

Guverinoma y’u Rwanda yerekanye uruhare rw’u Bubiligi mu gucamo ibice Abanyarwanda byagejeje Igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse bukaba bwaratanze icumbi ku bakoze Jenoside ndetse n’uyu munsi bagikwirakwiza ingengabitekerezo yayo.

Hagendewe kuri ibyo byose Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ishishikajwe no kurengera inyungu z’Igihugu n’agaciro k’Abanyarwanda, hubahirizwa amahame y’ubusugire bwacyo, amahoro no kubahana kw’ibihugu byombi.

Guverinoma y’u Rwanda yanahaye amasaha 48 abadipolomate b’u Bubiligi kuba bavuye mu Rwanda.

Itangazo rikomeza riti “Abadipolomate bose b’Ababiligi mu Rwanda basabwa kuva mu gihugu mu masaha 48.”

Bongeyeho ko mu rwego kubahiriza amasezerano y’i Vienna, u Rwanda ruzakomeza kurinda inzu, umutungo no kubika inyandiko z’akazi by’Ababiligi biri mu Mujyi wa Kigali.

Perezida Kagame ubwo yaganiraga n’abatuye Umujyi wa Kigali muri BK Arena, ku Cyumweru, tariki ya 16 Werurwe 2025, yari yaciye amarenga ko u Rwanda rugiye kwihanangiriza u Bubiligi.

Yavuze ko u Rwanda rwagize ibyago byo gukoronizwa n’u Bubiligi, yise ‘agahugu gato nk’u Rwanda ndetse ako gahugu katemye u Rwanda karucamo ibice kugira ngo rungane nako.’

Ati “Ubwo ni u Bubiligi mvuga kandi ndaza kubwihanangiriza. U Bubiligi bwishe u Rwanda bukica Abanyarwanda, amateka aya yose arenze imyaka 30 gusa, rukajya rutugarukaho rukongera n’abasigaye rukongera rukabica. Twarabihanangirije kuva kera, turaza kubihanangiriza n’ubu ngubu.”

U Rwanda rwahagaritse umubano n’u Bubiligi nyuma y’uko runahagaritse amasezerano y’ubuterankunga y’ibihugu byombi.

Custom comment form