Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi bahuriye mu biganiro byateguwe n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.
Itangazo rihuriweho n’impande zose zitabiriye ibiganiro ryashyizwe hanze n’ibiro bya Emir wa Qatar, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 18 Werurwe 2025, rivuga ko mu rwego rwo gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RDC, Qatar yakiriye inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi yayobowe na Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani wa Qatar.
Rikomeza rivuga ko abakuru b’ibihugu byombi bishimiye intambwe imaze guterwa mu gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke uri mu Karere, binyuze mu biganiro bya Luanda na Nairobi byemejwe n’inama ya EAC na SADC yabaye ku wa 8 Werurwe 2025.
Muri iyi nama Abakuru b’Ibihugu bemeje ko impande zombie, RDC na M23 ziyemeje guhagarika imirwano bidatinze kandi bidahagarara, ndetse bemeza ko ari ngombwa gukomeza ibiganiro byatangiriye i Doha bigamije gushaka amahoro hakurikijwe na gahunda y’ibiganiro bya Luanda / Nairobi.
Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi bashimiye Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Emir Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani wateguye iyi nama y’ingirakamaro yafashije mu kubaka icyizere cy’ahazaza hatekanye ku bihugu byombi.
