Angola yafashe icyemezo cyo kwivana mu nshingano z’ubuhuza bujyanye no gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC ndetse n’Akarere k’Ibiyaga Bigari muri rusange.
Itangazo rya Perezidansi ya Angola ryashyizwe hanze kuri uyu wa Mbere, tariki ya 24 Werurwe 2025, rivuga ko Perezida w’iki gihugu, João Lourenço, atazakomeza izo nshingano z’ubuhuza hagati y’u Rwanda na RDC.
Rivuga ko ibiganiro byabaye kuva ku by’urwego rw’abaminisitiri mu Ukuboza 2024, hari intambwe ishimishije byafashije mu gutera irimo nk’umwanzuro wa RDC wo guhashya FDLR n’u Rwanda rwemera gukuraho ingamba z’ubwirinzi ku mupaka warwo.
Mu bihe bitandukanye izi nama ntabwo ibyemerejwemo byatanze umusaruro kuko RDC iyo yazivagamo itashyiraga mu bikorwa ibyavugiwemo.
Ibi byatumye inama yagombaga kuba ku wa 15 Ukuboza 2024, isubikwa kuko u Rwanda rutayitabiriye.
Angola yagaragaje ubushake bwo guhuza Umutwe wa M23 na RDC ku meza y’ibiganiro ariko ntibiragerwaho.
Ibiganiro byagombaga guhuza impande zombi ku wa 18 Werurwe 2025 ndetse zabyemeranyijweho byarangiye M23 ibyikuyemo nyuma y’uko ibihugu byo ku Mugabane w’u Burayi bifatiye ibihano abayobozi b’uyu Mutwe.
Leta ya RDC yemeye kuganira n’Umutwe wa M23 nyuma y’uko ufashe Imijyi wa Goma na Bukavu ndetse n’utundi duce turimo na Teritwari ya Walikale.
Itangazo rya Perezidansi ya Angola ryagaragaje ko “rihamagarira Loni, imiryango mpuzamahanga n’ibindi bihugu bifite ubushake gutanga umusanzu mu gukemura amakimbirane n’imvururu ziri ku Mugabane wa Afurika hagamijwe gucecekesha imbunda no kugera ku mahoro arambye.’’
Angola yatangiye inshingano z’ubuhuza mu kibazo cya RDC mu 2022 ubwo umubano wa RDC n’u Rwanda. Yazivanyemo nyuma y’amezi abiri Perezida wayo João Lourenço afashe inshingano zo kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU.
Perezidansi ya Angola yagaragaje ko ku bufatanye na Komisiyo ya AU hazashakishwa igihugu kizafata inshingano z’ubuhuza cyemewe n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’iy’Amajyepfo (SADC).
Olusegun Obasanjo wabaye Perezida wa Nigeria, Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya na Hailemariam Desalegn wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia nib o bahawe inshingano nk’abahuza mu biganiro bigamije gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.