sangiza abandi

Col Kayigamba Kabanda yahawe kuyobora RIB

sangiza abandi

Col Pacifique Kayigamba Kabanda yagizwe Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, asimbuye Jeannot Ruhunga wari umaze imyaka isaga itandatu kuri uwo mwanya.

Izi mpinduka ni zimwe mu zatangajwe mu byemezo by’Inama y’Abamisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu, tariki 26 Werurwe 2025, iyobowe na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro.

Col Pacifique Kayigamba Kabanda yari asanzwe ari Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare, inshingano yahawe ku wa 30 Mata 2024.

Yinjiye mu buyobozi bwa RIB asimbuye Col Jeannot Ruhunga wayiyoboraga kuva ku wa 9 Mata 2018.

Barahiriye izi nshingano ku wa 10 Mata, imbere y’abagize Inteko ishinga amategeko.

Col Ruhunga ni we wabaye umuyobozi wa mbere wa RIB kuva uru rwego rwashyirwaho n’itegeko muri Mata 2017.

RIB yashyizweho ifite inshingano zo kugenza ibyaha, mbere zabarizwaga muri Polisi y’u Rwanda. Mu nshingano zayo harimo gukumira no kubuza ikorwa ry’ibyaha binyujijwe mu gushakisha no gukora iperereza ku bikorwa byose bifatika cyangwa mu ikoranabuhanga no gukora iperereza rigamije gushakisha, guhagarika no kuburizamo ibyaha biri gukorwa cyangwa ibyaha bishya n’udutsiko dukora ibikorwa bihungabanya cyangwa bishobora guhungabanya igihugu, abantu n’imitungo.

Col Ruhunga yari yahawe manda ya kabiri nyuma yo kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 24 Werurwe 2023.

Iteka rya Perezida ryo ku wa 26 Gicurasi 2023 ryongereye Col. Ruhunga manda, ryasohotse mu igazeti ya Leta yo ku wa 30 Gicurasi 2023.

Ingingo ya 20 y’itegeko rishyiraho RIB, iteganya ko Umunyamabanga Mukuru n’Umunyamabanga Mukuru wungirije bagira manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa rimwe gusa.

Custom comment form