sangiza abandi

U Rwanda rwabujije imikoranire hagati y’imiryango itari iya Leta n’u Bubiligi

sangiza abandi

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rwamenyesheje imiryango itari iya Leta yo mu gihugu na mpuzamahanga, Imiryango ishingiye ku myemerere n’imiryango igamije inyungu rusange yanditse ndetse ikorera mu Rwanda, guhagarika ubufatanye na Guverinoma y’u Bubiligi n’ibigo bishamikiyeho.

Ni itangazo RGB yashyize hanze kuri uyu wa kane, tariki ya 27 Werurwe 2025, rivuga ko imikoranire yose, ubufatanye n’imishinga ifite aho ihuriye n’u Bubiligi n’ibigo bishamikiyeho, igomba guhita ihagarikwa.

Bongeyeho ko imishinga iri mu masezerano yari agikomeje n’ibigo bifitanye isano n’u Bubiligi, nayo igomba guseswa, ba nyirayo bakabimenyesha inzego zibishinzwe.

RGB yatangaje ko nta mafaranga, inkunga y’ubwoko ubwaribwo bwose, impano, cyangwa umusanzu w’imari utangwa n’u Bubiligi cyangwa ibigo bifitanye isano wemerewe kwakirwa mu Rwanda, ndetse ko uzayakiriye uzafatirwa ibihano.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko Imiryango itazubahiriza aya mabwiriza ishobora guhagarikwa gukorera mu Rwanda, bigendanye n’amategeko agenga imiryango itari iya leta, imiryango ishingiye ku myemerere n’ibigo.

Bongeyeho ko hari n’ibindi byemezo bishobora gufatirwa ibigo bizagaragaza ko byatesheje agaciro iri tegeko ryatangajwe, ndetse ko ryashyizweho hakurikijwe amategeko abigenga.

Tariki ya 18 Werurwe 2025, nibwo Guverinoma y’u Rwanda yahagaritse umubano wayo n’u Bubiligi, kubera imyitwarire yabwo yo gushaka gukomeza kurukoroniza, gufata uruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu kibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba, no gukomeza gufasha abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Custom comment form