sangiza abandi

Amahoro arabonetse mu Mahoro | Mukura yishongoye kuri Rayon nyuma yo kuyitsinda 1 – 0

sangiza abandi

Mukuru VS yongeye gutsinda Rayon Sports igitego 1-0, mu mukino yayakiriyemo w’umunsi wa 22 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere y’u Rwanda, Rwanda Premier League 2024.

Ni umukino wabereye muri Stade Amahoro, kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 28 Werurwe 2025, ukaba umukino wo kwishyura nyuma y’uwo Mukura VS yatsinze Rayons Sports, yayakiriye muri Stade Huye.

Umukino watangijwe na Mukura VS, gusa bidatinze waje guhita wigarurirwa na Rayon Sports ku mipira myiza yakinwe n’abarimo Biramahire Abeddy na Omborenga Fitina.

Ku munota wa 30 Rayon Sports yahawe kufura nyuma yikosa ryakorewe Muhire Kevin, ku munota wa 32 Biramahiore Abeddy yateye ishoti ry’umutwe mu izamu rya Mukura VS ariko igitego kirangwa bitewe nuko yari yaraririye.

Umukino waje gukomeza Rayon Sports ishaka igitego, ku munota wa 44 Rayon Sports yabonye kufura yaturutse ku kugwa hasi kwa Iraguha Hadji, igice cya mbere cyongejwe umunota umwe ariko kirangira ari ubusa ku busa.

Igice cya kabiri kigitangira Jordan Nzau Ndimbumba yahise ahabwa ikarita y’umuhondo, ku munota wa 49 Rayon Sports yabonye kufura ikomeye yaturutse ku ikosa ryakorewe Muhire Kevin.

Nubwo Rayon Sports itahwemye kugaragaza imbaraga ku munota wa 74 Mukura VS yatsinze igitego cya mbere cyashyizwemo na Samson Oladosu, ibitego biba Mukura 1-0 ya Rayon Sports. 

Nyuma yuko Mukura VS ifunguye amazamu, Rayon Sports yahise ikora impinduka isimbuza Iraguha Hadji ishyiramo Adama Bagayogo, ku munota wa 86 Mukura VS nayo yakoze impinduka isimbuza Malanda destin Exauce ishyiramo Sunzu Bonheur.

Ku munota winyongera wa kabiri, Rayon Sports yashyizemo Niyonizeye Fred asimbuye Ndayishimiye Richald, gusa umukino waje kurangira Mukura itsinze 1-0.

Uyu mukino wasize ikipe ya Rayons Sports igumye ku manota yariho 46, aho irusha APR FC bihanganye ku kwegukana igikombe cya Shampiyona amanota ane, mu gihe Mukura VS yahise izamuka igira amanota 33.

Custom comment form