Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, RCS, rwasinye amasezerano y’imikoranire n’Urwego rushinzwe Amagereza muri Seychelles mu bijyanye n’ibirimo amahugurwa y’abakozi n’ubushakashatsi.
Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Mbere, tariki ya 31 Werurwe 2025 na Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, CG Evariste Murenzi n’Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Amagereza muri Seychelles, Janet Georges.
U Rwanda na Seychelles bizita ku mikoranire mu bijyanye n’igorora, ubunyamwuga n’ubufatanye mu kuzamura amagereza, guhana ubumenyi, amakuru, urugendoshuri, ubushakashatsi, inama n’ibindi byateza imbere impande z’ibihugu byombi.
Ubuyobozi bwa RCS bwagaragaje ko aya masezerano ashamikiye ku masezerano yasinywe n’Abakuru b’Ibihugu byombi mu ruzinduko Perezida Kagame na Madamu Jeanette Kagame bagiriye muri Sychelles mu 2023.
Ubuyobozi bw’Amagereza muri Seychelles bwifuje ko bwagirana imikoranire n’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, kugira ngo u Rwanda rubasangize ibyo rwagezeho mu iterambere ry’ibijyanye n’igorora.
Amasezerano yasinywe ashamikiye ku nkingi y’imikoranire mu rwego rw’imikorere ya buri munsi, kwiga no kwigisha, kugorora, no gusangizanya ubumenyi.
Ni igikorwa cyabaye nyuma y’uko Umuyobozi w’Amagereza muri Seychelles asuye RCS muri Nzeri 2024, areba aho u Rwanda rugeze mu buryo bwo gucunga ubuzima bw’abantu n’umutekano wabo, yifuza ko habaho imikoranire kuko mu gihugu cye bikiri inyuma.
U Rwanda na Seychelles ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano umaze imyaka irenga 15, ndetse bifitanye amasezerano mu ngeri zitandukanye zirimo igisirikare, umutekano, iyubahirizwa ry’amategeko n’ayandi.


