sangiza abandi

Abakozi ba minisiteri y’ububanyi n’amahanga basabwe kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

sangiza abandi

Kuri uyu wa Kane,abakozi ba minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Aba bakozi basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi banasobanuriwa amateka ya Jenoside yakorerewe Abatutsi.

Mu ijambo rye, Minisitiri Olivier Nduhungirehe yasabye abakozi ba minisiteri ayoboye kugira uruhare mu kubungabunga amateka ya Jenoside yakorerewe Abatutsi no kurwanya ingengabitekerezo yayo n’ihakana, nk’imwe mu nkingi za Politiki y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda.

Senateri Amb. Dr. Murigande Charles, mu kiganiro yahaye aba bakozi, na we yabasabye kurwanya icyo ari cyo cyose cyakongera kuzana amacakubiri, ingengabitekerezo ya Jenoside, ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]