Mu rwego rwo Kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abakozi b’umuryango FPR Inkotanyi basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Nyange mu karere ka Ngororero.
Mu butumwa yatanze, Umunyamabanga mukuru wungirije Hon. Gasana Stephen, yibukije ko kwibuka bifasha kumenya neza amateka y’u Rwanda, cyane cyane aya Jenoside yakorewe Abatutsi, bigatuma hafatwa ingamba zituma itazongera kuba.
Hon. Gasana yashimangiye ko amahitamo y’Abanyarwanda y’ubumwe n’ubudaheranwa ari umusingi ukomeye mu kubaka iterambere ry’Igihugu, asaba abakuru gukomeza kwigisha amateka nyayo abakiri bato, no gufatanya kunyomoza abahakana bakanagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Yibukije ko mu ngingo ya 9 ya gahunda ya politiki y’Umuryango FPR Inkotanyi, Abanyamuryango biyemeje kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.
Mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyange, haruhukiye imibiri isaga 8170 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.








