sangiza abandi

Abantu 7 bakurikiranyweho kwiba ibikoresho by’amashanyarazi bya miliyoni 150 Frw

sangiza abandi

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu, REG, ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda, berekanye abantu barindwi batawe muri yombi bakekwaho kwiba no gucuruza ibikoresho bitandukanye by’amashanyarazi bifite agaciro ka miliyoni 150 Frw.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 5 Gashyantare 2025, aho REG ivuga ko ibikoresho byibwe byiganjemo insinga z’amashanyarazi n’udukoresho twatsa n’utuzimya amatara ‘Socket’, n’utundi dukoresho tugera muri 400.

Iyi sosiyete ikomeza igaragaza ko ikibazo cy’ibikoresho n’insinga z’imiyoboro by’amashanyarazi byibwa gikomeje gufata intera ndetse ko hirya no hino mu gihugu hakunze kugaragara ahantu hibwe insinga nini z’amashanyarazi, za kashipawa, abangiza ibyuma by’amapironi, abica ingufuri z’ububiko bakiba ibikoresho n’ibindi.

Ubuyobozi bwa REG buvuga ko ibikorwa nk’ibi bigira uruhare ku baturage kuko usanga bituma babura umuriro igihe kinini, rimwe na rimwe bikagorana no kumenya aho ikibazo cyabaye.

Polisi y’u Rwanda isaba abantu kwirinda kwishora mu bikorwa by’ubujura ndetse isaba n’abacuruzi kudashyigikira ibikorwa bigayitse nk’ubujura, kuko binyuranyije n’amategeko kandi bihombya igihugu.

Umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga, yagize ati “Twahagurukiye kino kibazo ku buryo umuntu wese uzahirahira gucuruza igifite aho gihuriye no gukwirakwiza amashanyarazi agomba kujya agikoraho akababwa intoki.”

Polisi y’u Rwanda yihanije abantu bakora ibyaha bifite aho bihuriye no kwiba ibikoresho by’amashanyarazi batabifitiye uburenganzira, ibibutsa ko batazihanganirwa.

Custom comment form