Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, abatuye mu Mujyi wa Kigali bazindukiye muri siporo rusange izwi nka ‘Car Free Day’, imaze kuba umuco ndetse abayitabira bahamya ko yabagiriye umumaro kuko ibafasha kwirinda n’indwara zitandukanye.
Car Free Day iba inshuro ebyiri mu kwezi, igahuriza hamwe abatuye mu Mujyi wa Kigali barimo abato n’abakuru, bakagira umwanya wo kwiruka bisanzuye mu mihanda isanzwe ikoreshwa no gukina imikino itandukanye irimo Road Tennis, Fencing [kurwanisha inkota], guterura ibyuma, kubyina imbyino za gakondo, kunyonga amagare n’ibindi.
Uretse ibi kandi ni igikorwa cyahujwe n’ibindi birimo gupima indwara zitandukanye zirimo amaso, kanseri no gutanga amaraso.
Uwitwa Habimana Théophile waturutse i Nyamirambo akora siporo yerekeza kuri KCC, yabwiye Umunota ko asanzwe akunda gukora siporo ndetse Car Free Day yamubereye igihe kimufasha cyane.
Yagize ati “Buri gihe uko Car Free Day yabaye iyo mfite umwanya ndayitabira kubera ko nkunda siporo cyane mu buzima busanzwe kubera ko ni ingenzi. Ikintu siporo imfasha nk’iyo ngenda nakoze siporo mba numva meze neza, no mu bihe byo kuvuga ngo ndaryamye mu gitondo ndibatura nkumva meze neza, mbese n’umutwe ukaruhuka igihe mfite iminaniro.”
Uwitwa Line M. w’imyaka 56 ukora siporo zo kwiruka avuga ko amaze imyaka isaga 40 azikorera ahantu harehare, kuri ubu ashobora kwiruka ibilometero 42 mu masaha abiri n’igice, ndetse siporo zaramufashije zimurinda indwara zitandukanye zirimo imitsi.
Ati “Mu mibereho no mu buzima bindinda indwara. Nta gihe njya nivuza, ahubwo rimwe nigeze kubireka mpita ndwara pararize, indwara y’imitsi, ariko aho nongeye nkabikora sinkirwaragurika.”
Bamwe mu batoza bafasha mu mikino ngororamubiri bahamya ko igikorwa cya Car Free Day ari ingenzi cyane nk’uko twabisobanuriwe na Ndagijimana Emille utoza muri iki gikorwa ariko akaba anasanzwe yigisha imikino irimo Kungfu, gymnastic n’iyindi.
Ati “Car Free Day ni nziza cyane ku Banyarwanda kuko bamaze gukanguka bamenya icyiza cya siporo ya Car Free Day. Buri muntu wese n’iyo Car Free Day itabaye aba ari mu rugo iwe, uba usanga abakecuru n’abasaza n’abana bavuga ngo siporo. Ni byo mbona imbaraga umukuru w’igihugu yashyizemo kugira ngo Car Free Day ihinduke kabiri mu kwezi byazamuye imbaraga mu baturage.”
Car Free Day imaze kuba ubukombe ndetse umubare w’abayitabira waragutse, cyane ko yitabirwa n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo abana, abakuze, abayobozi, abanyamahanga bari mu Mujyi wa Kigali, aho bahurira mu bice birimo na rond point ngari iri imbere ya KCC, aho bananurira imitsi, bakanahakinira imikino ngororamubiri.
Siporo ngarukakwezi yatangiriye mu Mujyi wa Kigali ariko yamaze kwagukira no mu bindi bice bitandukanye by’Igihugu aho ikorwa mu gufasha abaturage kubungabunga ubuzima bwabo.







