Polisi ya Uganda yatangaje ko Abanyarwanda babiri baguye mu mpanuka y’imodoka ya Sosiyete itwara abagenzi ya Trinity Express ifite pulake RAT 597K , yavaga i Kampala yerekeza i Kigali.
Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza 2025,ahagana saa munani n’igice z’igitondo ibera, mu Karere ka Rukiga mu Burengerazuba bw’Amajyepfo ya Uganda, hapfa abantu batatu barimo abanyarwanda babiri.
Polisi ya Rukiga muri Uganda, ivuga ko abitabye Imana ari Lubwama John Herbert w’imyaka 26, ukomoka mu gace ka Kanyanya , mu karere ka Wakiso muri Uganda, Umunyarwanda Habineza Alfred w’imyaka 30 wari umushoferi , n’undi mushoferi w’umunyarwanda witwa Gadaffi
Polisi ya Uganda ivuga ko uwitwa Habiyaremye Ananias w’imyaka 44 w’umunyarwanda nawe wari umushoferi wa Bus yakometese ari kumwe n’abagenzi batatu b’abagore bataramenyekana imyirondoro.
Umuvugizi wa Polisi ya Uganda mu Karere ka Rugezi, ASP Elly Maate, yavuze ko iyi mpanuka Bus yabereye mu muhanda wa Kampaka werekeza i Kigali ,Bus yageze mu muhanda Bukinda – Kakatunda , ku muhanda munini wa Kabale -Mbarara, ikaba ari bwo ugonga.
Elly Maate yavuze ko mu iperere ry’ibanze, impanuka yatewe nuko imodoka yarenze yacitse feri, igata umuhanda ikagwa mu cyobo cy’amazi.
Polisi ivuga ko abantu barindwi bakomeretse n’abapfuye bajyanwe ku bitaro bya Kabale.







