sangiza abandi

Abarenga 2,000 baturuka mu bihugu 69 bateraniye i Kigali mu Nama mpuzamahanga ya ACOA 2025

sangiza abandi

U Rwanda rwakiriye ku nshuro ya mbere inama y’inararibonye mu by’Imari zituruka muri Afurika (ACOA 2025), yitabiriwe n’abarenga 2,000 baturutse mu bihugu birenga 65.

Iyi nama ibaye ku nshuro ya munani itegurwa n’Ikigo cy’inararibonye mu by’Imari cy’u Rwanda (ICPAR), ku bufatanye n’Ishyirahamwe ryabo mu by’Imari muri Afurika (PAFA).

Iyi Nama izamara iminsi itatu guhera tariki ya 6-9 Gicurasi 2025, iri kubera muri Kigali Convection Center, ifite insanganyamatsiko igira iti” Gushakira agaciro umugabane wa Afurika”

Iyi nsanganyamatsiko ishimangira uruhare rw’abakora mu by’imari mu guteza imbere ubukungu, imibereho myiza n’ibidukikije mu buryo burambye ku mugabane wa Afurika, nk’uko byagarutsweho na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi mu Rwanda, Hon. Yusuf Murangwa,

Ati” Abakora mu by’imari bafite uruhare rwihariye mu gufasha Afurika kubona, gusuzuma no kurinda agaciro kayo, binyuze mu guteza imbere ubunyangamugayo, kubazwa imikoreshereze y’umutungo no kurengera ibidukikije mu nzego zose za leta n’iz’abikorera.”

Akomeza agaragaza ko ubumenyi bw’abakora mu by’imari bufite inshingano z’igihe kirekire mu kurengera inyungu rusange no guteza imbere umuco wa Afurika, asoza avuga ko u Rwanda rwishimiye kwakira iyi nama y’amateka.

Iyi nama igaragaza uruhare rw’abakora mu by’imari mu guhanga udushya, gukorana n’abandi no kuyobora imishinga ifite intego yo guteza imbere Afurika.

Abitabiriye baganiriye ku nsanganyamatsiko zitandukanye zirimo gutunganya imari, imiyoborere, impinduka z’ikoranabuhanga n’iterambere rirambye mu rwego rw’imari.

ACOA 2025 yagaragaje ko ubumenyi bw’abakora mu by’imari ari ingenzi mu gufungura amahirwe no guteza imbere Afurika, kandi yerekana ubushake bw’u Rwanda mu guteza imbere umwuga w’imari no guteza imbere ubumwe bw’Afurika.

Abitabiriye basoje iyi nama bafite icyizere cyo gukomeza guteza imbere umwuga w’imari muri Afurika, kugira ngo ugire uruhare runini mu iterambere ry’umugabane.

Custom comment form

Amakuru Aheruka