Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah, yatangaje ko abarenga 95% by’urubyiruko rw’u Rwanda birinda ibisindisha, ashimangira ko n’abamaze kwishora mu kunywa inzoga n’ibiyobyabwenge badakwiye gutereranwa.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 21 Ukwakira 2026, muri gahunda ya “Meet The President” yahuje urubyiruko na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, bakaganira ku bibazo bibareba n’uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu.
Dr Utumatwishima yabwiye Umukuru w’Igihugu ko igenzura ryakozwe ryagaragaje ko abarenga 95% by’urubyiruko rw’u Rwanda bazira ibisindisha.
Yagize ati: “Benshi mu rubyiruko dufite, barenga 95%, bazira ibisindisha. Bake twagize bagiye mu kunywa inzoga cyangwa ibiyobyabwenge, nabo ntabwo twifuza kubatakaza.”
Mu bundi butumwa yagejeje ku rubyiruko, Minisitiri Dr Utumatwishima Abdallah yagaragaje ko kubaka igihugu bisaba kugira abaturage bafite ubuzima bwiza ku mubiri, mu mutwe no mu marangamutima, bakuze mu mitekerereze kandi basobanukiwe inshingano bafite mu gihugu.
Yagize ati: “Rubyiruko, igihugu cyacu cyubatswe n’Abanyarwanda bafite ubuzima bwiza, bafite imbaraga ku mubiri, bakuze mu mitekerereze no mu marangamutima, basobanukiwe neza ibyo bemera kandi bafite ubushake bwo kugira uruhare mu miyoborere y’igihugu.”
Yagaragaje ko kurinda ubukungu n’umutekano by’igihugu bisaba urubyiruko rwiteguye kuzuza inshingano zarwo, bityo ko bidakwiye kuvuga ko rwiteguye kubaka igihugu mu gihe rwinjira mu bikorwa byangiza ubuzima, birimo kunywa inzoga mu buryo bukabije no gukoresha ibiyobyabwenge.
“Cyaba ari ikinyoma tuvuze ko inshingano twazikora tunywa inzoga nk’aho dushaka kuzimara cyangwa tunywa ibiyobyabwenge nk’aho twabigize ibintu byemewe.”
Yasabye urubyiruko gukomeza kuba ijisho rya bagenzi babo, kugira ngo abagaragaza ibimenyetso byo kubatwa n’ibiyobyabwenge bafashwe hakiri kare. Yanasabye ko amakuru y’ahacururizwa inzoga zitemewe n’ahakorerwa ibikorwa bijyanye n’ibiyobyabwenge yatangwa kugira ngo inzego zibishinzwe zibihagurukire.
Urubyiruko rwagaragaje ibibazo birimo kubura akazi, izamuka ry’ikiguzi cy’imibereho, amakimbirane mu miryango, imihangayiko n’igitutu gituruka ku mbuga nkoranyambaga.
Minisitiri Dr Utumatwishima yagaragaje ko guhangana n’ibi bibazo bisaba ko buri wese afata inshingano, n’ubufatanye ubufatanye hagati y’urubyiruko, inzego za Leta n’abandi bafatanyabikorwa.
Mu bindi byagaragajwe n’urubyiruko harimo gukenera ibigo by’urubyiruko bigezweho n’ibibuga bya siporo ku mashuri, mu tugari no mu bindi bice bihuriramo abantu benshi.
Rwanagaragaje ko hakenewe gukomeza kwita ku buzima bwo mu mutwe, haba mu mashuri no mu mirenge, kugira ngo abafite ibibazo babone ubufasha n’ubuvuzi bukwiye, harimo n’abamaze kuganzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.









