Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe n’Inshingano Mboneragihugu, Eric Mahoro, yasabye abagiye kurangiza ibihano bakatiwe kubera uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kwirinda ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 18 Werurwe 2025, ubwo hatangiraga icyiciro cya mbere cy’ibiganiro byo gutegura abahamijwe ibyaha bya Jenoside bari gusoza ibihano byabo.
Ibi biganiro ku bumwe n’ubudaheranwa byahawe abagororwa 114 bo mu Igororero rya Nyamasheke, basigaje amezi atatu ngo basoze ibihano byabo.
Icyiciro cya mbere cy’ibiganiro cyatangiye kuri uyu wa Kabiri, kizasozwa ku wa 18 Mata 2025.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe n’Inshingano Mboneragihugu, Eric Mahoro, yagaragarije abagororwa bitegura kurekurwa uruhare rwabo mu kongera kubana neza n’abandi, kwirinda ivangura, amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, gusobanukirwa neza amateka y’Igihugu, kumva no gusobanukirwa ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi haba kuri bo, ku miryango yabo, ku barokotse Jenoside no ku Banyarwanda muri rusange.
Mu bindi yabasabye gusobanukirwa uruhare rwabo mu iterambere ry’imiryango yabo n’Igihugu ndetse abasobanurira ko kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda biyemeje kuba umwe hashyirwaho Inkiko Gacaca nk’ubutabera bwunga n’izindi gahunda zigamije kubanisha neza Abanyarwanda.
Yakomeje abasaba kwirinda isubiracyaha, kurwanya amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside no kurera neza ababyiruka batabatoza urwango.
Mahoro yabasabye kwakira impinduka bazasanga mu miryango by’umwihariko igendanye n’ifatwa ry’ibyemezo bishingiye ku buringanire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore, gusobanukirwa icyekerekezo cy’Igihugu no kukigiramo uruhare bagamije kwiteza imbere.
Yabagaragarije kandi ko bagomba kwishakamo imbaraga zo kudaheranwa n’ibikomere bishingiyemo ku mateka banyuzemo birimo kuba baragize uruhare muri Jenoside, bakishakamo imbaraga zo gukomera n’ibindi.
Gahunda ya MINUBUMWE yo gutegura abagiye kurangiza ibihano bya Jenoside igendana no gutegura umuryango bagiye gukomerezamo.
MINUBUMWE ivuga ko izakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa barimo imiryango itari iya Leta ndetse n’imiryango ishingiye kumyemerere, isanzwe ifite mu nshingano gusubiza mu buzima busanzwe abagororwa no kwimakaza imibanire myiza.
Igikorwa cyo gutangiza ibiganiro bigamije gutegura abagororwa bahamijwe ibyaha bya jenoside bari hafi kurangiza ibihano kugira ngo bafashwe gusubira mu buzima busanzwe, cyatekerejwejo mu kubafasha kwirinda kuba intandaro y’icyahungabanya Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda no gutanga umusanzu wabo mu kubaka Igihugu.
Tariki ya 23 Gicurasi 2023, ubwo yaganirizaga Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside, ku birebana n’ishyirwa mu bikorwa ry’Itegeko ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, Minisitiri w’ubumwe n’inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda iteganya kujya ihugura abahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bitegura gufungurwa, mbere y’uko barekurwa.
Ygize ati “Abahamijwe ibyaha bya jenoside bakatiwe imyaka hagati ya 20 na 30 bari gufungurwa. […] Bakwiye gutegurwa, bakagororwa mbere yo gusubizwa muri sosiyete kubera ko igihugu cyahindutse byihuse mu myaka 30, kandi turi gushyira imbaraga mu bumwe n’ubwiyunge mu gihe turwanya ingengabitekerezo ya jenoside no guhakana.”
Aya mahugurwa azajya afasha abasoje ibihano byabo kubana neza n’abo bazasanga hanze ya gereza.