sangiza abandi

Abasura Pariki ya Nyungwe bagiye gutangira kuryoherwa no kugenda kuri ‘Zipline’

sangiza abandi

Pariki ya Nyungwe yateguje ko muri Kamena 2025, ba mukerarugendo bazatangira kuryoherwa no kumva umunyenga wo kugendera ku migozi ya ‘Zipline’, yitezweho kuzajya yakira ba mukerarugendo byibura ibihumbi icyenda (9000) ku mwaka.

Iyi Zipline yashyizwe muri pariki ya Nyungwe ifite uburebure bwa metero 1,850. Umuntu ashobora kugendera kuri uyu mugozi akumva umunyenga, ndetse ni bumwe mu buryo bwo gukomeza gususurutsa abahasura, cyane ko itanga ishusho y’ishyamba ryiza ry’inzitane munsi yawo, bizarushaho gushimisha abazawugenderaho.

Uyu mugozi umaze gutunganywa ku kigero cya 99% uherereye ku gice cya Uwinka, hafi na ‘Canopy Walk’, ndetse witezweho ko mu mwaka wawo wa mbere utangiye gukoreshwa uzakurura ba Mukerarugendo bagera ku 3,500, mu gihe cy’imyaka itanu bakaba bageze ku 9,000.

Protais Niyigaba, umuyobozi wa Pariki ya Nyungwe waganiriye na The New Times yavuze ko uyu mugozi ugeze ku kigero cya 99% utunganywa, kuri ubu uri gukorerwa igerageza ndetse n’abakozi bazajya bafasha abawugenderaho bari guhabwa amahugurwa y’ibanze.

Raporo y’ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubukerarugendo, RDB, igaragaza ko mu mwaka wa 2024 Pariki ya Nyungwe yakiriye ba mukerarugendo benshi, aho umubare w’abayisuraga wiyongereye ku kigero cya 11% ugereranyije n’imyaka yabanje, ndetse n’amafaranga yinjira yiyongera ku kigero cya 8.5%.

Uretse Zipline, muri iyi Pariki ya Nyungwe huzuye ahandi hantu ho kwidagadurira h’abana burira bamanuka bakoresheje imigozi, byitwa ‘Rope Course’ ikaba iherereye hafi ya Gisakura Park, ndetse barateganya no gufungura ahantu ho gufatira amafunguro hitwa Munazi Lodge, hazaba hatunganye mu gihe cy’amezi atatu.

Parike ya Nyungwe ifite ubuso bwa 1,020 km², ni imwe mu parike nini mu gihugu, ifite ubwiza bw’ibiti bikuze, bikora ishyamba ryinzitane, ibarizwamo inyamanswa nyinshi n’inyoni nyinshi, ibi byose bifite agaciro nka miliyari 4 zirenga y’amadorari ya Amerika.

Custom comment form

Amakuru Aheruka