sangiza abandi

Abatunze imbwa basabwe kujya babimenyesha kwa ‘Mudugudu’

sangiza abandi

Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda,RAB, cyasabye abantu bose batunze imbwa by’umwihariko abatuye mu mijyi  n’ahandi hose hahurira abantu benshi  gufata ingamba zo gukumira izerera ry’imbwa , hirindwa ko zaruma abantu,zikaba zabanduza virusi y’ibisazi by’imbwa.

Mu itangazo  Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa RAB, Dr Uwituze Solange yashyize hanze kuwa 29 Kanama 2025, yasabye  umuntu wse utunze imbwa kubimenyekanisha ku buyobozi bw’ibanze bumwegererye (Umudugudu) akanerekana ko yakingiwe.

RAB yasabye kandi ko imbwa yose igomba gukingirwa ibisazi by’imbwa  buri mwaka.

Dr Uwituze  yibukije ko imbwa isohoka mu rugo iri kumwe n’umuntu mukuru kandi ayitwaye mu ishumi ndetse igomba kuba yambaye ku munwa agakoresho kabugenewe kayibuza kuryana.

Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda,RAB, kivuga ko umuntu wese uzabirengaho azabihanirwa

Iti “ Umuntu wese ukora ibinyuranye n’ibiteganywa n’ingingo z’amategeko zavuze haruguru  azahanwa n’amategeko.”

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]