Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abayobozi batatu mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi bakurikiranyweho ibyaha bya ruswa n’ibindi bifitanye isano nayo.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na RIB, kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 26 Mata 2025, rivuga ko abayobozi batawe muri yombi ari Rwomushana Augustin, Kanyangira John na Niyongabo Richard.
Aba bayobozi bakurikiranyweho ibyaba birimo gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite, kwigwizaho umutungo n’iyezandonke.
Abatawe muri yombi bafatanywe naba rwiyemezamirimo bane bakekwaho nabo kuba abafatanyacyaha muri ibi byaha bakurikiranyweho.
RIB yaburiye abantu bishora mu byaha bya ruswa cyangwa gukoresha ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu zabo bwite, ko bakwiye kubyirinda kuko bihanwa n’amategeko.
Ndetse ivuga ko icyaha cya ruswa ari icyaha kidasaza kuko igihe cyose ibimenyetso byabonekera uwabigizemo uruhare afatwa agahanwa n’amategeko.
Itegeko no 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga kurwanya ruswa n’ibihano ku muntu wese urya cyangwa utanga ruswa. Umuntu wakira cyangwa utanga ruswa nk’uko bikubiye mu ngingo ya 4 & 5, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe, ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 5 na 7 n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 2.000.000 Frw na 10.000.000 Frw.
Iyo ruswa ifite ingaruka zikomeye, nk’iyo yateje igihombo ku gihugu cyangwa ku bantu benshi, igihano cyiyongera kikaba igifungo kiri hagati y’imyaka 7 na 10 n’ihazabu iri hagati ya 5.000.000 Frw na 10.000.000 Frw.