Abahoze batuye mu manegeka bakaza kwimurirwa mu mudugudu w’icyitegererezo wa Mpazi, barashima ko ubuzima bwabo bwahindutse nyuma y’uko bahawe amazu yo kubamo meza mu hahoze hari ubutaka bwabo, ndetse bamwe muri bo bashubijwe ibikorwa by’ubucuruzi bakoraga nk’utubari, abandi babona amazu bakodesha bakabasha kubona amafaranga abafasha kwiteza imbere.
Mu ntangiriro zo kubaka umudugudu wa Mpazi, abaturage bari batuye muri ubu butaka ariko mu buryo bw’amanegeka bushyira ubuzima bwabo mu kaga bahawe amafaranga ibihumbi 200 yo kujya gukodesha ahandi, mu gihe cy’amezi umunani ubwo ibikorwa byo kuhavugurura byari birimbanyije.
Iyo midugudu imaze kuzura, buri muryango wahawe inzu mu butaka wari utuyemo mbere. Ndetse bamwe bari bafite ubutaka bunini bahawe amazu arenze imwe uyu munsi bakodesha abinjiriza inyungu. Buri nzu irimo ibikoresho byo mu nzu, amazi meza, gaze n’amashyiga yo gutekaho n’ibindi bituma barushaho kugira ubuzima bwiza.
Mpazi Modern Village ituwemo n’imiryango 698, mu gihe mbere y’uyu mushinga ubutaka bwari butuwe n’imiryango igera ku 100 gusa. Uyu mudugudu ufite umuhanda ugezweho, hari kubakwa isoko rigezweho, hagiye gushyirwa Agacyiriro, aho abana bakinira bakiga no kuririmba n’ibindi ndetse hafite umwihariko wuko ari hafi y’ahari ibikorwa byinshi by’ubucuruzi nka Nyabugogo
Umwe mu bimuriwe muri aya mazu, witwa Clarisse, yavuze ko mbere bari batuye mu gace k’amanegeka, aho bahoraga bahangayikishijwe n’uko imvura ibatwara, ariko ubu bakaba baratujwe neza ndetse bashimira Leta y’u Rwanda yabatekerejeho.
Ati” Twari dutuye mu mudugudu witwa ‘Izuba’, hari ahantu habi pe haduteza ibibazo, hashyira n’ubuzima bwacu mu kaga. Zari inzu ubona zidakomeye, hamwe nk’imvura yagwaga ukaryama ariko wumva ko utari bubyuke, ntidusinzire, ariko nyuma nibwo Leta yadutekerejeho iza kutwubakira ino midugudu, ubu twarishimye pe.”
Uwitwa Umutesi Vestine nawe wahoze atuye muri ako gace kakiri amanegeka avuga ko hahoze hitwa ‘De Bandit’ ariko ubu wahawe izina rya ‘Mu Bwiza Modern Village’, akomeza avuga ko yari atunzwe n’ubucuruzi buciriritse, ariko nyuma yo kubaka umudugudu ugezweho Leta yamufashije kumuha aho gutura no gukomereza ubucuruzi bwe.
Ati” Nari mpfite umuryango w’abahungu batandatu, ariko njye nta mashuri nize, naje gupagasa, narakoze ubwo mba mbonye akabari ndacuruza abana bariga ubu n’abasore, ndangije bahita bampa ibyumba bine na saro, noneho bananyubakira akabari kanjye, ubwo bampaye n’akabari kanjye ndacuruza muri izi nzu z’ikitegererezo.”
Abatuye muri uyu mudugudu bashimira umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Perezida Paul Kagame udahwema gutekereza ibyiza bikwiriye Abanyarwanda ndetse n’uburyo yazirikanye abari batuye mu manegeka bagafashwa kubona uburyo bwiza bwo guturamo.
Uretse uyu mudugudu wa Mpazi, Umujyi wa Kigali ugiye gutangira kubaka imidugudu ine ya Nyabisindu iherereye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, ahazubakwa inzu 1.639 mu Midugudu ya Nyabisindu, Amarembo I, Amarembo II na Ibuhoro, aha hose hagamijwe kunoza imiturire.