sangiza abandi

Adel Amrouche yagizwe Umutoza w’Amavubi

sangiza abandi

Umunya-Algeria Adel Amrouche yagizwe Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, aho azaba yungirijwe na Eric Nshimiyimana na Dr Carolin Braun.

Ishyirahamwe Nyarwanda rya Ruhago, FERWAFA, ryatangaje aba batoza ribinyujije ku rukuta rwayo rwa X [Twitter] kuri iki Cyumweru, tariki ya 2 Werurwe 2025.

Mu bandi batoza bahawe inshingano harimo Cassa Mbungo André wagizwe Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’Abagore yari amaze igihe gito atoza by’agateganyo.

Ni we wari kumwe n’Amavubi yakinnye na Misiri mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2026, ariko akaza gusezererwa ku giteranyo cy’ibitego 3-2 mu mikino yombi.

Mu zindi nshingano yahawe harimo no gutoza amakipe y’abato y’abagore ndetse azaba ashinzwe iterambere rya ruhago mu Biro bya Directeur Technique.

Adel Amrouche wagizwe Umutoza Mukuru w’Amavubi y’Abagabo mu myaka ibiri iri imbere, yasimbuye Umudage Torsten Frank Spittler.

Frank Spittler Torsten yatandukanye n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ nyuma yo kunaniranwa na FERWAFA mu biganiro byo kongera amasezerano yarangiranye n’itariki ya 31 Ukuboza 2024.

FERWAFA yasohoye ku mugoroba wo ku 21 Mutarama 2025 ko nyuma y’ibiganiro hafashwe umwanzuro wo kutongerera amasezerano y’akazi Frank Spittler Torsten watozaga Amavubi.

Mu Ukwakira 2023, ni bwo Frank Spittler yagizwe umutoza mushya w’Amavubi, asimbuye Carlos Alos Ferrer. Mu gihe yayimazemo yayifashije kubona amanota umunani mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025, ibitarakozwe n’undi mutoza wese.

Spittler yasize Amavubi ku mwanya wa 124 ayikuye ku wa 130 ndetse ni yo iyoboye itsinda ryayo mu rugendo rwo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026.

Umunya-Algérie Adel Amrouche wahawe gutoza Amavubi si mushya mu bihugu by’Akarere na ruhago Nyafurika kuko yanyuze mu makipe atandukanye arimo u Burundi, Kenya na Tanzania.

Adel Amrouche afite amateka mu mupira wa Afurika ndetse yagize uruhare mu kuzamura impano z’abakinnyi b’Abanyafurika barimo Papy Faty na Saido Ntibazonkiza.

Yahawe gutoza Amavubi mu gihe yitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, irimo uwa Nigeria uzaba ku wa 17 Werurwe n’uwa Lesotho uteganyijwe ku wa 24 Werurwe 2025.

Custom comment form

Amakuru Aheruka