sangiza abandi

ADEPR ifite imitungo ya miliyari 51 Frw iri mu kirere

sangiza abandi

Itorero rya Pantekote ADEPR ryagaragaje ko rifite imitungo ya miliyari 51 Frw itaryanditseho, ahubwo ibaruye ku bigo n’abantu ku giti cyabo.

ADEPR iri mu matorero y’ibigwi mu Rwanda kuko yabyawe n’abamisiyoneri mu 1940, bivuze ko imaze imyaka irenga 84 ishinzwe.

Iri torero rifite abakirisitu baribarizwamo bagera kuri miliyoni ebyiri n’igice mu gihe insengero zaryo 3141 mu Gihugu hose.

Umwaka wa 2024 wasize ADEPR ifite umutungo wa miliyari 300 na miliyoni 994 Frw, ubariyemo imitungo itimukanwa nk’ubutaka n’inzu.

Iyi mibare iheruka gutangazwa n’Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev. Ndayizeye Isaïe, ubwo yari mu Nama y’Ubutegetsi y’Itorero, yateraniye muri Dove Hotel.

Umutungo wa ADEPR ungana na 300.994.169.000 Frw ubarirwa mu mitungo itimukanwa irimo ubutaka n’inzu. Wagaragajwe n’igenagaciro ryakozwe mu gihugu hose, rigamije kumenya aho iherereye.

Iri genzura ryanagaragaje ko hari indi mitungo ya miliyari 51 Frw itanditse ku itorero ahubwo ibaruye ku bigo n’abantu ku giti cyabo mu gihe imitungo y’agaciro ka miliyari 8 Frw idafite ikintu ikoreshwa.

Rev. Ndayizeye Isaïe yahaye umukoro abashumba b’amatorero ko mu mezi atandatu imitungo itanditse kuri ADEPR yazaba yamaze kuyibarurwaho ndetse igatangira kubyazwa umusaruro.

ADEPR ikomeje kwiyubaka no gukora impinduka zitandukanye mu gihe igihanganye no kwishyura umwenda w’asaga miliyoni 800 Frw ibereyemo Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere, BRD, yafashe ku nguzanyo yo kubaka Dove Hotel iherereye ku Gisozi, ndetse yihaye intego ko umwaka wa 2025 uzarangira ryamaze kuwishyura.

Itorero ADEPR rikomeje gukora impinduka zitandukanye aho nyuma yo guhagarikwa kwa bamwe mu bashumba bafite amatorero yafunzwe, hagiye no gutangazwa andi mahame agomba gukurikizwa n’abanyetorero harimo no gusengera abagore mu nshingano za gipastori.

Custom comment form