sangiza abandi

AIMS yashimiwe uruhare mu kuzamura ubumenyi bw’Abanyafurika binyuze mu mibare

sangiza abandi

Prof. Neil Turok watangije Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubumenyi bushingiye ku Mibare (AIMS) yatangaje ko yatewe imbaraga no gufasha abana b’Abanyafurika bafite impano kuzamura ubumenyi bwabo ndetse asaba abakigamo guharanira kugera ku cyo bifuza, kuko bafite ubushobozi bwo guhindura Isi.

Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 18 Werurwe 2025, aho cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye, abarimu n’abanyeshuri, barimo abahize ndetse n’abakihiga, baturutse mu bice bitandukanye bya Afurika.

Muri iki gikorwa habayemo umwanya wo kongera kwibutsa intego za AIMS, zirimo guhindura uburyo imibare na siyansi byigwa, amahirwe agendana no kuba umunyeshuri yarize aya masomo n’uruhare rw’imibare mu kuzamura ubumenyi rusange.

Mu bindi bagarutseho ni uburyo bwo kugerwaho n’ubu bumenyi hifashishijwe ikoranabuhanga, guhugura abarimu bigisha imibare ndetse abanyeshuri bagaragaza ko kwiga imibare binyuze muri AIMS bifasha kuzamura imitekerereze yabo.

Nyuma y’iki gikorwa, abarimo Prof. Neil Turok, Dr. Prince Osei ukora muri AIMS yo muri Ghana, Nadine Bisanukuli Cyizere na Munezero Angello bayizemo batanze ikiganiro kigaruka ku masomo itanga n’inyungu asigira abayiga.

Prof. Neil Turok yavuze ko ubwo yarangizaga amashuri ye yagize amahirwe yo kwigisha mu kigo cy’amashuri abanza muri Lesotho, abona uburyo abana ari abahanga ariko nta mahirwe yo kugerwaho n’ubumenyi buhamye bari bafite, biza kumuha igitekerezo cyo gutangiza AIMS mu gutanga umusanzu wo kwagura ubumenyi bushingiye ku mibare.

Ati “Nabonye ko muri Afurika hari urugo rw’impano, ariko bitewe n’ubukoloni n’ibibazo muri za guverinoma n’ahandi, abana benshi bisanze mu buzima bacibwa integer. Nasanze byashoboka ko dufungura amahirwe mato kuri aba bana kugira ngo berekane icyo bashobora gukora, kandi nari nzi neza ko bazagaragaza Isi ko yibeshya kuri Afurika.”

Dr. Prince Osei yavuze ko AIMS yafashije mu kubaka ubushobozi mu bumenyi bushingiye ku mibare, no gukuramo icyuho cyari mu myigishirize yo mu Mashuri makuru yo muri Afurika.

Yongeyeho ko guhura kw’abanyeshuri bize muri AIMS bifasha mu gutegura abandi no kubumvisha ibyiza byo kwiga imibare.

Bisanukuli Cyizere wize muri AIMS avuga ko hari ubumenyi rusanjye yakuye muri iki kigo, burimo kwigira hamwe no gukorera hamwe, avuga ko ubwo yageraga muri AIMS yize ko umuntu ashobora gutsindwa ariko akabyigiramo, ndetse muri rusanjye yize gukora cyane, gukorana n’abandi, no guhozaho.

Munezero Angello na we wize muri AIMS yashimangiye ko yabafashije kwiga gukora cyane ndetse n’ikintu cyo guhozaho.

Yasabye ubuyobozi bwa AIMS kongeramo isomo ryo kwihangira umurimo ‘Entrepreneurship’ bakigisha abantu ibijyanye n’uburyo bwo gutangiza ikigo no guhura n’abashoramari no kubabyaza inyungu.

Prof. Neil Turok yongeye kwibutsa abanyeshuri bo muri AIMS ko ibyo umuntu yizera ari byo akora, ndetse ari byo bimusunika bikamugeza kure, abasaba kuba abo bari bo no gukomeza gushyira imbaraga mu gukora ibyo bumva bifuza gukora, kuko bafite ubushobozi bwo guhindura Isi.

Kuva mu 2003 kugeza mu 2025, AIMS imaze guhugura abanyeshuri 3497 bo mu bihugu 46 byo ku Mugabane wa Afurika, muri bo abarenga 500 bashoje Icyiciro cy’Ikirenga, PHD, barimo abagore bangana na 26%.

Abarenga 70% bize muri AIMS babonye akazi muri Afurika, mu byo bakora harimo ikoranabuhanga, ubumenyi bwo gukusanya amakuru, abandi bakora mu by’imari ndetse no mu buzima.

Custom comment form