sangiza abandi

Alain Mukuralinda yitabye Imana azize guhagarara k’umutima

sangiza abandi

Alain Mukuralinda wari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yitabye Imana azize uburwayi.

Amakuru yemejwe na Guverinoma y’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, tariki ya 4 Mata 2025, avuga ko Alain Mukuralinda yaguye mu bitaro bya KFH aho yari arwariye, azize guhagarara k’umutima.

Guverinoma y’u Rwanda yaboneyeho kandi kwihanganisha umuryango asize, inshuti ndetse n’abo bakoranye.

Alain Mukuralinda yabaye Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda guhera mu Ukuboza 2021, ndetse yigeze no kuba Umushinjacyaha n’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha kugeza mu 2015.

Bimwe mu byo yibukwaho ubwo yari akiri Umushinjacyaha ni uko ari we washinjaga Victoire Ingabire mu rubanza yaburanyemo mu Rwanda.

Nyuma yo guhagarika kuba Umushinjacyaha yimukiye muri Côte d’Ivoire, aho umugore we yakoreraga, aza kugaruka mu Rwanda nyuma y’imyaka itandatu mu 2021.

Mukuralinda yari umwanditsi ndetse akabifatanya n’ubuhanzi aho yamamaye mu ndirimbo nka “Murekatete” na “Tsinda Batsinde” yaririmbiye Ikipe y’Igihugu “Amavubi”.

Mu muziki, Alain Muku yanafashaga abahanzi abinyujije mu nzu yashinze yise “The Boss Papa” yabarizwagamo abarimo Nsengiyumva François wamamaye nka Igisupusupu.

Custom comment form