Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yagaragaje ko abakuru b’ibihugu bakwiye gushyira hamwe mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuko bizatanga amahoro n’umutekano mu Karere.
Yabigarutseho ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Gashyantare 2025, mu butumwa yatanze aha ikaze abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC n’uw’Ubukungu n’Iterambere ry’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) bitabiriye inama yabereye i Dar es Salaam yize ku gushaka umuti urambye ku kibazo cy’umtekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.
Abakuru b’ibihugu bayitabiriye barimo Perezida Kagame, Suluhu Hassan wa Tanzania, Yoweri Museveni wa Uganda, William Ruto wa Kenya, Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe, Hassan Sheikh Mohamud wa Somalia, Hakainde Hichilema wa Zambia na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo.
Perezida wa DRC, Félix Tshisekedi yakurikiye iyi nama mu buryo bw’iyakure kuko yari ahagarariwe na Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa.
Inama yahuje abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC yatumijwe mu gushaka igisubizo cyatanga amahoro n’umutekano urambye mu Burasirazuba bwa RDC; by’umwihariko nyuma y’uko Umutwe wa M23 ufashe Umujyi wa Goma, Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
M23 yafashe Goma itsinze Ingabo za RDC, FARDC n’ihuriro ryayifashaga ririmo Ingabo z’u Burundi, iza SADC [SAMIDRC] n’izibumbiye mu mitwe irimo Wazalendo na FDLR igizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yavuze ko mu gihe gishize hagaragaye ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byagize ingaruka ku buzima bw’abantu benshi ndetse n’umutekano muke wagize ingaruka ku bukungu n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Ati “Nk’abayobozi mu Karere amateka azatubaza byinshi mu buryo bukomeye nidukomeza kureberera ibirimo kuba umunsi ku munsi.’’
Perezida Samia Suluhu yavuze ko Abanyafurika ubwabo bakwiye kuba aba mbere mu gushaka ibisubizo bibabereye bitewe n’ibibazo bafite.
Yakomeje ati “Mu murongo wo gushaka ibisubizo by’Abanyafurika ku bibazo by’Abanyafurika ibihugu byacu bifite inshingano zo gukemura ibibazo by’umutekano muke byagize ingaruka ku nzirakarengane z’abasivili.’’
Inama yahuje EAC na SADC yitezweho kuba intangiriro ihamye mu guhuriza hamwe imbaraga mu rugendo rwo gukemura amakimbirane no gutanga amahoro n’umutekano birambye mu Karere.
Perezida wa Kenya akaba n’Umuyobozi wa EAC, William Ruto na mugenzi we wa Zimbabwe akaba n’Umuyobozi wa SADC, Emmerson Mnangagwa, bahuriza ku kuba abaturage bafite icyizere mu guhura kwabo no kuba umuti w’ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo ugomba kuva mu biganiro hagati y’impande zihanganye.
