Umunyamabanga Mukuru Amb. Christophe Bazivamo, mu ruzinduko rw’ akazi arimo muri Repubilika ya Congo yahuye n’Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Brazzaville no mu nkengero zawo, abagezaho ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika akaba na chariman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame.
Amb. Bazivamo nyuma yabagejejeho indamutso za Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, zibifuriza ubuzima bwiza n’ iterambere mu byo bakora.
Yabagejejeho kandi gahunda z’ iterambere u Rwanda rwihaye aboneraho no kubibutsa ko nabo nk’ Abanyarwanda bakwiye kubigiramo uruhare rutaziguye.
Yabibukije kandi ko u Rwanda nk’ igihugu cyabo rubashyigikiye muri gahunda zo kwiteza imbere, kandi ko ruhora rubateze yombi ndetse ko rwiteguye kubafasha uko bishoboka kose muri gahunda zo kwiteza imbere.
Yabasabye kurangwa n’ indangagaciro nyarwanda cyane cyane izo gukorera hamwe no kuba inyangamugayo. Yasoje abifuriza umwaka mushya muhire wa 2026.
Umunyamabanga Mukuru Amb. Christophe Bazivamo muri uru ruzinduko arimo, yagiranye ibiganiro na Aziz Mahamat Saleh, umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka Patriotic Salvation Mouvement (Mouvement Patriotique du Salut – MPS) ryo muri TChad .
Impande zombi zaganiriye umubano n’ubufatanye hagati ya Mouvement Patriotique du Salut – MPS) na FPR Inkotanyi wakwaguka.












